Trending

Sep 24, 2021

"Gutekereza gutunga za V8, amazu ahenze no kurira indege sibyo byihutirwa nko kwita ku ntama z’Imana" Eddy Kamoso

image

Icyumweru kirashize indirimbo nshya Inzozi ya Eddy Kamoso igiye hanze . Abakunzi ba Gospel cyane cyane abakunzi ba Eddy Kamoso bakiriye neza indirimbo Inzozi yakozwe na Volcan Pro.

Eddy Kamoso ni umwe mu bahanzi bakuru kandi bafite byinshi umuntu yakwigiraho cyane cyane abahanzi ba Gospel bakizamuka .

Yamenyekanye cyane mu kiganiro imbaraga mu guhimbaza kuri Radio 10 ndetse no muri Gospel mu ndirimbo zakunzwe zirimo " Nduburira amaso yanjye ku misozo "

Si ukuririmba gusa ahubwo akunze kumvikana mu biganiro bye atanga impuguro ndetse n’inama nk’umwe mu bantu baciye akenge ndetse bafite ubunararibonye muri iyi Gospel .

Aganira na urugero.rw yavuze uko abona Gospel yiki gihe aho bigaragarira bose ko gukora Gospel bigoye byaba ku baririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana cyangwa mu bayobozi b’amadini n’amatorero kubera icyorezo cya Covid 19 kigiye kwiharira imyaka ibiri kuva aho umuntu wambere wagaragayeho covid 19 yabonetse mu Rwanda .

Umuhanzi akaba N’umunyamakuru Eddy Kamoso yatangarije urugero.rw uko abona ibi bihe bidasanzwe yaba muri Muzika ndetse no mu Matorero n’amadini

Yagize ati "Gukora muri ibi bihe bya COVID-19 ni byiza nubwo bigoye ariko nukwihangana tugakora kuko nicyo abantu bakeneye ihumure kugirango ibinyoma bya satani bitabatwara ,kuko urebye benshi barangajwe niki kinyagwa ngo ni COVID-19.

Iki nicyo gihe cyacu cyo gukora cyane"

Nk’umuntu ukurikirana Gospel yasanze itorero ritazanzamuka nyuma yibihe bya covid 19 kubera ko Abashumba bamwe bamaze guta icyerekezo cy’itorero nyaryo ibintu asanga ko ari uguta umuhamagaro

Yagize ati "Ku bantu bafite umuhamagaro nabigishijwe nibi bihe tunyuzemo bazakorera Imana mu buryo bukomeye kandi mu bukiranutsi kuko ntacyo Imana itatweretse .Niyo mpamvu ngira inama abakozi b’Imana kuba maso no gusubira ku karago tukareka gutekereza za V8 n’amazu no kurira indege ahubwo dutekereze ku ntama z’Imana satani yatwaye muri ibi bihe ."

Si indirimbo Inzozi gusa ashyize ahagaragara ahubwo muri ibi bihe araza mu bahanzi bake bakoze cyane bagasohora indirimbo nta gucika intege .

Kanda hano wumbe audio ya Inzozi bya Eddy Kamoso ukore subscribe , share na comment ku bihangano byinshi bya Eddy Kamoso .

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...