"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel nzayikora mperuka mu urusengero mbere ya covid-19" Bruce Melodie

image

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel.

Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice gitambuka kuri televeziyo Isibo. ubwo umunyamakuru yamubwiraga ko yabeshye abanyarwanda kuzakora album ya gospel, uyu muhanzi yongeye guhamya ko atigeze ababeshya kuko nta gihe yatangaje cyo gushyira hanze iyo album ariko akomeza kwemeza ko azayikora, mumagambo yagize ati "Erega iyi miziki nkora na miziki yo muri gospel biratandukanye gospel ntabwo bayihubukira, ikindi ninde wababwiye ko album bayigira vuba vuba, album iragora, isaba igihe kugirango ukore ikintu uko ucyifuza, noneho gushaka abantu bo muri gospel kugirango bamfashe bakaza, ejo nkaba nagiye mukinya cyangwa muri sawa sawa, ntabwo ari gahunda wavanga muburyo bworoshye, ariko iyo album nzayikora"

Bruce Melodie ni umwe mubahanzi kugeza uyu munsi badatinya guhamya ko bateranira murusengero rwa ADEPR , akaba anavuga ko asenga gake bitakimeze nka kera.

Muri iki kiganiro kandi yongeye guhamya ko aheruka mu urusengero mbere yuko covid19 igera mu Rwanda icyo gihe yari yatashye ubukwe bwa mukuru we.

Our Latest Blog

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus haravugwa ubuhemu muba Pasteri...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus, haravugwamo ubuhemu hagati yaba Pasteri bayo bikaba bitumye, bagezanya mu nkiko, nyuma yuko aba pasteri batandukanye bagerageje kubunga ariko bikanga bigakomeza...

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye...

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza...

Kiliziya Gatolika batangiye Igisibo cy’iminsi 40 bagenerwa...

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza...