Ghana:Polisi iryamiye amajanja ku bahanuzi bazahanura ibizaba 2022 bikura imitima abanyegihugu

image

Mu igihugu cya Ghana ubuyobozi bwa Polisi y’icyo gihugu, bwasohoye itangazo ritanga gasopo kuri babandi bitwa abahanuzi bakunze guhanura mw’ijoro risoza umwaka, ibigiye kuzaba muwundi mwaka ugiye gukurikiraho, ni itangazo ryihanangiriza umuhanuzi wese uzahanura ubuhanuzi bukura imitima abanyagihugu ko azabihanirwa. iyi Polisi iryamiye amajanja umuntu wese uzashaka guhanura ibikura imitima abanyagihugu.

Iritangazo ryagiraga riti :

“Mugihe turimo dusatira gusoza umwaka wa 2021, Polisi ya Ghana yifuje kumenyesha abanyagihugu, byumwihariko amadini, nubwo idini rifite uburenganzira, hakaba hari n’uburenganzira bwo gusenga no kuvuga ibyo ushaka, ibi byose bikwiye gukorwa hubarizwa amategeko y’igihugu.

“Mu myaka ishize, hagiye hatangazwa ubuhanuzi bupfuye, buteye ubwoba ndetse burimo no gupfa , bamwe mubayobozi b’amadini, bagiye barema ubwoba mubanyagihugu, bagashyira ubuzima bwa benshi mukaga

“Turashaka gutanga umuburo tugendeye ku mategeko igihugu cya Ghana kigenderaho, ni icyaha k’umuntu wese utangaza cyangwa agakwirakwiza, ibihuha cyangwa amakuru akura imitima abanyagihugu, akabikora nta gihamya afite kigaragaza ko ibyo atangaza ari ukuri.

“Umuntu uzagaragaraho icyo cyaha azahanwa hagendewe ku mategeko. ahabwe igihano cyo gufungwa uhereye ku imyaka 5. turifuza gutanga umuburo by’umwihariko kubayobozi b’amadini kwitondera ibyo batangaza, by’umwihariko uko batangaza ubuhanuzi, bushobora kubangamira uburenganzira bw’abandi ndetse n’inyungu rusange.

“Polisi ya Ghana yifuje kongera kwibutsa abantu ko idahakana ubuhanuzi, turabizi neza ko twebwe abanye Ghana turi abanyedini, kandi twizera ko Imana ariyo iri hagati mu ubuzima bwacu.

“Polisi kandi irizeza amadini nindi miryango ko umutekano uzaba ukajijwe kurwego rwo hejuru mw’ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza.

“Tuboneyeho gusaba abaturage bose kwitwararika amabwiriza yo kwirinda COVID-19 murwego rwo kurinda imiryango yacu n’inshuti zacu.

“Tuboneyeho akanya ko kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya,” Ngibyo ibikubiye mw’itangazo Polisi yo muri Ghana yashyize hanze mu rwego rwo kurinda ubuhanuzi bwahungabanya umutekano w’abanyegihugu.

Our Latest Blog

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...

Tanzania : Christine Shusho yibasiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa...

Christina Shusho umwe mubahanzikazi bakomeye mu indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, yibasiwe bikomeye nabamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubutumwa yari yashyizeho. Uyu...

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...