Trending

Sep 16, 2021

Generale Katumba Wamala yatangaje ko Imana yamuhaye amahirwe ya kabiri

image

Nyuma y’igitero giherutse kugabwa kuri Generale Katumba Wamala wahoze ari umwe mungabo za Uganda kigahitana umukobwa we ndetse n’umushoferi we, umugore we akaba arembye cyane , uyu mugabo yatangaje ko kurokoka kwe ari amahirwe ya kabiri Imana yamuhaye.

Nibintu biba bidasanzwe kumva Generale yatura gukomera kw’Imana ariko nanone nibintu bishoboka cyane kuko umuntu ubwe niwe umenya uburyo umutima we abanyemo n’Imana.

Uyu mu Generale yatangaje ko ubuzima bwe uyu munsi bukomeje kugenda bumera neza ariko ashimangira ko ari amahirwe ya kabiri Imana yamuhaye yagize ati “Ku bana banjye mwese , ndabizeza ko nzamererwa neza. nararokotse ... tubura Brenda ariko byose n’umugambi w’Imana. ntakintu kibi yari yakoreye Isi ariko abantu babi baramwivuganye. ariko njyewe Imana yampaye amahirwe ya kabiri. ntimugire ikibazo, ntabwo ibikomere nagize bikabije , usibye amaboko ariko nzakira. ndikumwe n’abaganga barimo kugerageza gukora ibishoboka. ndabakunda cyane kandi mukomeze musengera na Mama wanyu kuko arembye cyane. ndabasabye mubikore kandi nababishoboye kuba batugeraho mwaza mukadusura" ubu butumwa yabuhaga umuryango we akoresheje uburyo bwo kwifata amashusho

Iki gitero cyagabwe kuri Generale Katumba cyakozwe nabantu bane babagabaho igitero ubwo bari murugendo babarasaho amasasu atari make ahitana umukobwa we n’umushoferi we , umugore ajyanwa mubitaro ari indembe mugihe na Generale yagize ibikomere bitandukanye k’umubiri.

Our Latest Blog

Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na...

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba. Aya ni amashusho yafashwe mu...

Ubuhamya : Gisunika : Nasabye Imana ngo ninjya kwiba bazamfate,...

Mukambonera Beatrice ni umubyeyi uvuga ko yabonye Imana imugirira neza ikamuhindurira amateka abantu nabo bagahindura amagambo. Uyu mubyeyi uzwi ku izina Gisunika( Uwagisunika) avuga ko Imana...

Imico 4 Abakristo dukwiye gucikaho mugihe turi murusengero yabaye...

Mu urusengero ni ahantu ho kubahwa kandi hatunganye. hari ibikorwa bimwe na bimwe bihabanye nubushake bw’Imana bisigaye bikorerwa hariya hantu bishobora kuduteza guhanwa n’Imana. ngibi ibyo...

Breaking news:Umupasteri wari uyoboye urusengero rwa mbere...

Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85. Mw’itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye...