Gasabo:Abihayimana baratabaza Leta nyuma yuko Padiri Celestin habuze gato ngo yicirwe mu murima

image

Padiri Ntibankundiye Cyprien ,uhagarariye Umuryango ’’Umushumba mwiza’’,le Bon Pasteur ,tariki ya 28/11/2018 yakubitiwe mu murima n’abajura imana ikinga akaboko ? Kuva icyo gihe kugeza ubu ku wa 28/4/2021, abajura bashatse kumwivugana barakidedembya, Igishanga Umushumba mwiza cyabaye indiri y’abajura bangiza ibidukikije bacukura imicanga ari nako barandura imyaka y’abaturage, Abihayimana bari gutabaza inzego nkuru z’igihugu kuko akarere ka Gasabo n’umujyi wa Kigali iki kibazo cyarabananiye.

Umubikira ,Sr Pascasie Riragire yabwiye HANGA ko ariwe usigaye ayobora ikigo Umushumba mwiza kuva padiri yagenda amaze kurokoka abajura bari bamwivuganye ubwo yajyaga kubabuza kwangiza imirima ,ati :’’Ubu nanjye kimwe n’abandi babikira tuyoborana iki kigo twarumiwe, twibaza niba aka gace dutuyemo kagira abayobozi, birabaje kubona hano mu gishanga harabaye indiri y’ibyihebe byirirwa byangiza imyaka y’abaturage kumanywa , twabivuga tuziko ubuyobozi bibihagarika ariko bagaterera iyo’’.

Uyu mubikira yakomeje avuga ko ubu yishinganishije kubera yajyanye n’umunyamakuru kumwereka uko bagize imirima, ati :’’Ubu ndarara niyambaza Imana ngo ndamuke amahoro , abajura nako ibyihebe biri hano mu gishanga biri buze kuntera dore ko no kumanywa biza mu kigo bitubwira ko nituramuka tubabujije gukora ibyo bashatse bazatwivugana nkuko bari bagize padiri’’.

Sr Pascasie yeretse HANGA umuba w’amabaruwa Padiri Yagiye yandikira umujyi wa Kigali n’akarere ka Gasabo atabaza ariko ntasubizwe,ati :’’Hano mfite amabaruwa kuva 2013 kugeza muri 2018 padiri yandikiye ubuyobozi ntihagire igikorwa’’. Yakomeje agira ,ati :’’ Ndacyeka ko aba bajura bakorana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko muri Gasabo, na Nyarugunga muri Kicukiro , kuko bigeze gufata uwitwa Nsabimana wari chefu wabo bucya bamurekura nibwo yagarutse yigamba ,ashinga n’ishyirahamwe ry’amabandi mu gishanga abwira padiri ko yari umusirikare ukomeye atapfa gufungwa, padiri nibwo yagize ubwoba ahita yimuka hano’’.

HANGA ubwo twari hano mu gishanga ,twasanze kirimo gusukwamo ibitaka biva mu murenge wa Kimironko, abandi bigize ibyihebe bari gutengagura imbibi z’umugezi bakuramo imicanga bajyana kugurisha ku bubatsi ubona ko barimo kuyobya amazi ,iyo imvura iguye ngo biteza imyuzure imyaka y’abaturage ikahatikirira bahora mu bihombo nkuko byasobanuwe n’umubyeyi witwa Uwamariya Daforoza uvuga ko ibi byihebe ahora yigura abaha amafaranga ngo batarandura imyaka ye.

Amwe mu mazi y’ibyihebe HANGA yahawe n’abaturage byigaruriye igishanga, harimo uwitwa ,Byumba ,Bitoki, Habimana ,Rubereti ,Mushi, Wimile, na Nsabimana bavuga ko ariwe ubayoboye abakanga ko yakoze igisirikare.

Mu Rwanda hashyizweho Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ryashyizweho risimbura itegeko ngenga n° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

REMA ivuga ko amande n’ibihano byongerewe mu rwego rwo guca intege no gukumira ibyaha by’ibidukikije, urugero ku bantu bagira imyanda y’uburozi ishobora kwangiza ahantu haherereye nko mu bishanga, mu migezi, mu nzuzi.

Bene abo bantu amande yavuye ku mafaranga miliyoni 5 n’igifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri 2, ariko ubu hari igifungo kigeza ku myaka 7 n’amande kuva kuri miliyoni 100 kugeza kuri miliyoni 300.

Meya w"umujyi wa Kigali ,Pudence Rubingisa HANGA yamubajije iby’iki kibazo ntacyo arabuvugaho,nagira icyo atangaza turabishyira mu nkuru itaha.

Hanga.com

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...