Ezekiel yakuye mw’isoni Rev. Lucy Natash nyuma yo kwibasirwa kubera Tatoo afite kukuboko

image

Rev. Lucy Natasha uyoboye itorero rya ECC mu igihugu cya Kenya nyuma yuko akomeje kwibasirwa n’abantu batandukanye kubera kwishushanya k’umubiri we ibizwi nka (tattoo) , uwitwa Ezekiel Mutua yamukuye mw’isoni amutera imbaraga.

Umunsi w’ejo taliki ya 13 Mata nibwo Rev. Lucy Natasha yashyize amafoto kumbuga ze nkoranyambaga agaragaza ko yamaze gukingirwa urukingo rwa Covid-19 ashishikariza abanyakenya nabo kwikingiza , muri ayo mafoto harimo ifoto igaragaza ukuboko barimo bateraho urukingo hariho igishushanyo ibizwi nka Tattoo, iyo foto yavugishije abantu batandukanye bamubwira ko nta mupasteri wagakwiye kugira tattoo, abandi bakagaragaza ko ibyo yakoze ntandanga gaciro bifite , abenshi bamubwiye amagambo yo kumunenga.

Uwitwa Mutua Ezekiel ukuriye urwego rwa Cinema muri Kenya niwe wamukuye mw’isoni aramuvuganira aho yanditse agira ati " Rev. Lucy natasha komeza uvuge ubutumwa bwiza , wiha umwanya abo bahakanyi ndetse n’abatizera , abantu bazahora bavuga iyo tatoo cyangwa bakuvuge ibindi , wowe komeza ukorere Uwiteka ufashe roho za benshi. ntakintu wakora ngo ushimishe buri muntu."

Nyuma yo kwandika ubwo butumwa Natasha yamusubije amushimira , bisanzwe bizwi ko uyu mukobwa w’umuvugabutumwa itangazamakuru rya Kenya nabamwe mubanyakenya batemwemera nk’umuvugabutumwa hari abamushinja kuba akorana n’imbaraga z’umwijima ariko nta gihamya gifatika berekana.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...