Trending

Aug 11, 2021

Ese Meddy yaba agiye gusezera indirimbo zisanzwe ayoboke Gospel ? niki kibyihishe inyuma ?

image

Nyuma yuko umuhanzi Ngabo Medard ashyize hanze indirimbo "My Vow" ikuzuza miliyoni 2 muminsi 5 bamwe mubahanzi bakamushinja kugura views akomeje gutambutsa ubutumwa buhabanye nibyo abantu baribiteze.

Benshi baribiteze ko Meddy azasubiza abamushinja kugura views ariko ntabwo ariko byagenze kuko uyu muhanzi aho kugirango abasubize ahubwo akomeje kwivugira Yesu ahamya ko ubuzima bwe bwahindutse ndetse ashishikariza abantu kuyoboka Imana.

Ibi yabihereye kuri Instagram yibutsa abantu ko badakwiye guhuga kuby’Isi ngo babe abapfu kubya Yesu Kristo ndetse yongera kwemeza ko yahinduriwe ubuzima na Kristo ibi kandi yongeye kubishimangira kurubuga rwe rwa Twitter aho yagiza ati "nabwiye inshuti zanjye ko ubu ndi umuntu wahindutse, bagirango ndigukina, bavandimwe Yesu yampinduriye ubuzima."

Ibi rero byatumye bimwe mubinyamakuru bikomeza kwandika ko uyu muhanzi agiye gusezera umuziki wa Secular akayoboka uwa gospel ariko mubigaragara ntaho uyu muhanzi yatangaje ko agiye gusezera umuziki usanzwe uzwi nka Secular nkuko bivugwa ahubwo icyo yatangaje nuko yahinduriwe ubuzima na Kristo.

N’iki kibyihise inyuma kuba Meddy akomeje gutambutsa ubutumwa nkaburiya kumbuga nkoranyambaga ?

Amakuru akomeje kutugeraho nuko uyu muhanzi amaze igihe ategura indirimbo za Gospel kuburyo isaha iyariyo yose ashobora gutangira kuzisohora, ubutumwa arimo gutanga bukaba bwafatwa nko guteguza abantu ko badakwiye gutungurwa nibyo bagiye kubona na cyane ko uyu muhanzi yahoze akora umuziki uhimbaza Imana kuba yakongera gushyira hanze indirimbo zihimbaza kuri bamwe byaba ari ibyishimo.

Andi makuru ahari nuko uyu muhanzi kuva yamara gushaka umugore hari byinshi byagiye bihinduka mubuzima bwe cyane cyane imyitwarire yo hanze ya muzika bivugwa ko umugore we ari umukristo nawe ashobora kumufasha kubijyanye no gukora muzika ya gospel, gusa kugeza ubu ntacyemeza ko uyu muhanzi azareka gukora muzika ya secular nkuko hari abakomeje kubitangaza.

Our Latest Blog

"Uwo tugiye kubana ubungubu afite amahirwe kuko narize"Gahongayire

Aline Gahongayire ubwo yagiranaga ikiganiro na Tidjara Kabendera kuri Mariox TV ikorera kuri youtube yamuhishuriye bimwe mubyo yize kubijyanye n’urushako nyuma yo gutandukana nuwahoze ari umugabo...

Umukunzi wa Patient Bizimana yakorewe ibirori byo gusezera ku...

Uwera Karamira Gentille witegura kurushinga n’umuramyi Bizimana Patient aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera kubukumi. Ni ibirori byabaye mumpera z’iki cyumweru dushoje, bibera i Miami muri...

France:Umunyarwanda ukekwaho kwica umupadiri ni umuntu ki...

Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y’uko kandi tariki 29 z’ukwezi gushize avuye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri...

RDC:Padiri yapfiriye kuri alitari

Umupadiri witwa Henri Bendebamanye, wakoreraga umurimo we muri Diyosezi ya Luebo mu Ntara ya Kasaï, yapfuye mu buryo butunguranye ku Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021. Uwo mupadiri wari unafite mu...