Ese habayeho kwibeshya kw’imyaka 104 ku mperuka y’isi ? UKURI KURI HE ?

image

Ntibitangaje kuba abantu baravugaga ko imperuka izaba muri 2000 ariko ntibe, none yari itegerejwe mu mwaka wa 2012, ngo habayeho kwibeshya ni mu w’2016, mu gihe abandi bavuga ko habayeho kwibeshya kw’imyaka 104 yose.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Zigonet, mu mwaka ushize wa 2010, havugwaga amakuru avuga ko imperuka y’isi izaba ku 21 Ukuboza 2012. Bakaba barayakomoraga ku mibare yo kuri kalendari y’ Abamaya ndetse ngo n’ibyo abahanga mu bya siyansi bagiye batangaza mu bihe binyuranye.

Ariko imibare ya vuba aha yo kuri iyo kalendari y’Abamaya igaragaza ko imperuka ngo itakibaye ku italiki 21 Ukuboza 2012 ngo hubwo izaba mu wa 2116.

Abantu bagendera ku migenzo ngo bo bishimiye iyo mibare mishya yo kuri iyo kalendari y’ Abamaya !

Nanone ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’abahanga babiri b’Abadage mu bya siyansi (Les frères Böhm) batangarije ikinyamakuru cyitwa "Astronomische Nachrichtenles" ko iby’imperuka y’isi ari aho mu kinyejana gitaha.

Uko kwibeshyaho imyaka 104, ngo bashoboye kugukosora binyuriye ku mugozi w’Abamaya bakoresha mu kubara, uboneka mu nzu y’ibitabo y’ i Dresde.

Bavuga ko bakoresheje amakuru bakomora ku byataburuwe mu matongo, bivuga ku bijyanye n’ inyenyeri , no ku nyandiko yitwa iyerogirife (hiéroglyphes) ndetse n’ibindi binyuranye byasesenguranywe ubuhanga budasanzwe.

Ikindi si ubwa mbere iriya taliki ya 21 ukuboza 2012 ishidikanwaho n’abahanga benshi mu bya siyansi ; urugero nka Gerardo Aldana ,umushakashatsi muri Kaminuza ya Santa Barbara yigeze kugargaza ko iriya taliki idafite gihamya ntashidikanywa..

Ku rundi ruhande, bamwe mu bari baragize ubwoba bashobora kumva batuje ; ariko ku bantu benshi bizera ibyo Bibiliya ivuga ; Yesu /Yezu yavuze ko umunsi w’imperuka uzaza mu buryo butunguranye (Matayo24:36).

Ukuri kuri he ? Amaso abera kubona !

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...