Trending

Sep 13, 2021

Dukuzumuremyi wahagaritse ubukwe bw’abageni mu rusengero yahishuye byose uko byagenze

image

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hashize iminsi havugwa inkuru y’ umubyeyi Dukuzumuremyi Janvière, wagaragaye ajya guhagarika ubukwe bw’uwari umugabo we, ubwo yari agiye gusezerana n’undi mukobwa mu rusengero.

Ubwo ayamashusho yakomezaga kugaragara, hari abatekerezaga ko atari ukuri,akaba ari byabindi abantu bamaze kumenyera byo gukina za filme cyangwa ikinamico, ariko iyi nkuru ni ukuri, kuko nyiri ugukora ibi, Dukuzumuremyi avuga ko ari inkuru y’impamo, yagiye guhagarika ubukwe bw’uwo babyaranye kuko yari ababaye.

Dukuzumuremyi, avuga ko icyatumye ajya guhagarika ubu bukwe ari ukubera ko yashakaga gusubizwa abana be babiri muri batanu yabyaranye n’uyu mugabo

Niyonsaba Innocent, ndetse akamugaragariza uko azajya abaha indezo, atari uko yari agamije gusezerana n’uyu mgabo.

Mu kiganiro Dukuzumuremyi yagiranye n’Igihe , yavuze ko yamenyanye na Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w’imfura, nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y’amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n’ubukwe.

Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y’uko umugabo ahinduriwe imirimo, bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z’icyumweru.

Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b’impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare, ubwo uko niko za mpanga zagiye kurererwa kwa Sekuru ubyara Se.

Nyuma y’imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y’izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n’uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho, umugabo ata urugo.

Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n’umwuka mubi uri mu rugo iwe. Mu gihe yari atwite inda nkuru yitegura kwibaruka impanga, yabwiwe ko umugabo we yakoze impanuka ya moto ndetse arembeye mu bitaro bya CHUK, muri icyo gihe uyu mugore avuga ko ngo yaje kumenya amakuru ko umugabo we arwajwe n’indi nkumi.

Kuva mu 2019 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka kugeza agiye gukora ubukwe n’indi nkumi, Niyonsaba yari yarataye urugo rwa mbere.

Ati “Namenye ko arwajwe n’indi nkumi kandi bishoboke ko ari iyi basezeranye, kuva arwaye kugeza magingo aya ntitwongeye kubana.”

Avuye mu bitaro, Niyonsaba yabwiye umugore we ko agiye kurwarira iwabo Nyagatare kugira ngo abanze akire neza.

Nyuma uyu mugore akimara kubyara impanga, yaje gusohorwa mu nzu yabagamo i Kigali kuko atari afite ubushobozi bwo gukomeza kuyishyura, aza gufata icyemezo cyo gusanga umugabo iwabo kuko ariho yari yaramubwiye ko atuye.

Dukuzumuremyi avuga ko yakubiswe n’inkuba asanze yarabeshywe n’umugabo kuko iwabo atahamusanze, ariko yahisemo kuguma kwa Sebukwe kuko nta handi yari afite ho kujya, aha yahabaye iminsi itari mike kugeza ubwo kwa Sebukwe bafashe icyemezo cyo kumwirukana bamusaba kujya iwabo, ariko aho gutaha yafashe icyemezo cyo kujya gushakishiriza mu karere ka Rwamagana aho abayeho aca
inshuro.

Dukuzumuremyi akomeza avuga ko yaje gutungurwa no kumva inkuru y’uko uwari umugabo we agiye gusezerana n’undi mukobwa, ndetse n’imihango yo gusezerana imbere y’Umurenge, gusaba no gukwa yarangiye, yahise ajya kwitambika ubu bukwe bwari bugeze mu rusengero, kuko atari afite andi mahitamo.

Avuga ko uyu mugabo yagombaga kubanza kwerekana uko abo bana bazitabwaho ndetse akamuha n’ abana be bari kwa sebukwe akabirerera.

Ati “Mbere y’uko asezerana yagombaga kubanza kugaragaza uburyo abana twabyaranye bazitabwaho, uko baziga ndetse n’ubuzima bwa buri munsi. Njye sinifuza umuntu wanderera nkiriho, nibampe abana banjye mbarerane n’abandi.”

Dukuzumuremyi yasabye leta ko yajya yita ku bibazo nk’ibi by’abantu bajya gusezerana basanzwe bafite abo babyaranye, mbere y’uko babasezeranya.

Yagize ati “Ni ukuri Leta ikwiye kwita kuri iki kintu. Ni gute umuntu afata abana batanu atitaho akabata ngo agiye gusezerana n’undi mukobwa ? Bakwiye kujya babanza kumubaza uko azita ku bo yabyaye mbere bakabona kumusezeranya.”

Ubwo iyi nkuru y’ uyu mubyeyi wagiye guhagarika ubukwe yamaraga kumenyekana abantu batandukanye babinyujije kumbuga nkoranyambaga zabo nka Twitter, bagaragaje ko batishimiye ibyo uyu mugabo we yakoze, ndetse batabariza uyu mubyeyi.

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko bari gukurikirana iki kibazo. ati”Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.”

Dukuzumuremyi akomeza, avuga ko bidakwiye ko iri sezerano ryatesha agaciro abana batanu uyu mugabo yabyaye mbere.

Our Latest Blog

Uzasimbura TB Joshua mu mwanya w’ubuyobozi bw’itorero yamaze...

Nyuma yuko umuhanuzi TB Joshua yitabye Imana mu kwezi kwa 6 uyu mwaka turimo, Synagogue Church of All Nations, SCOAN, ryari rimaze igihe nta muyobozi rifite ndetse hibazwaga umuntu uzasimbura...

Amakosa icumi (10) abayobora abandi kuramya Imana bakora...

Niba uri uyobora abandi kuramya Imana hari ikintu kimwe gusa ukwiye kumenya : naho ubundi uzisanga wakoze amakosa mu gihe utabaye maso ! Hano turavuga amwe mu makosa akomeye abayobozi bo kuramya...

Hatanzwe igisubizo kubibaza impamvu Mbonyi na Gahongayire...

Kuri uyu wagatanu w’icyumweru dusoje nibwo hasohotse indirimbo yitwa "Sindohoka" yahurijwemo abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana, muri abo bahanzi harimo bamwe batagaragaye muri iyo ndirimbo...

USA:Umwe mubaririmbyi beza babaye muri True Promises mwitangira...

Ibumba Claudine ni umwe mubaririmbyi babahanga batangiranye na True Promises ministries nyuma yaho yaje kwerekeza muri Kenya akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , aho kugeza ubu abana...