Data namubajije aho ba masenge baba anyereka amatongo anyigisha no kubabarira aho nzajya hose

image

Ubwo hatangizwaga umunsi wa mbere muminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 , kumbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bagerageje gusangiza ababakurikira k’ubuzima bwa nyuma ya Jenoside , uwitwa Pacifique ukoresha izina rya Sir. URINZAYA yagarutse kubuzima yabayeho atazi abiwabo kwa Se akamusaba kuzamujyana kubasura , Se akamujyana akamwereka amatongo ndetse n’inama Se yamugiriye yaho yazajya hose akwiye kubabarira.

Pacifique yagize ati "Njya nibuka rimwe nkiri muto nasabye papa wanjye kuzanjyana iwabo , arambaza ngo gukora iki ? Ndamusubiza ngo nshaka kuzabona ba shangazi na ba data wacu ! rimwe aza kumbwira ngo twitegure tujyeyo hari kuri iyi tariki 07 Mata , Anjyana iwabo nsanga ni amatongo ! ndamubaza nti n’uku iwanyu mwabagaho ndimo kumuseka cyane.

nyuma dusoreza ku rwibutso ruri mu gace k’iwabo tugezeyo arambwira ngo dore bene mama, nindi miryango yawe aho isinziriye ubu umbona gutya ni wowe na mushiki wawe mfite gusa.

namubajije icyabiteye ntiyatinze kunsobanurira Yanjyanye ahantu bambwira amateka mbasha gusobanukirwa buri kimwe nyuma tugeze murugo arambaza ati ari wowe ubuze umuryango wawe wabyifatamo ute ? Mubwira ko narira gusa araseka arambwira ngo mwana wanjye aho uzajya hose uzatange imbabazi no kuwa kwambuye arakomeza ati “buriya hahandi nakujyanye bakaguha amateka niwo muryango ufite ukuzi neza Nibo bishe bene wanyu ariko barababariwe igisobanuro cy’imbabazi nuko nasubiye mu muryango ndetse buri kwezi mbajyanayo mu biruhuko kugira ngo mumenye ko mufite famille ariyo #RWANDA nabarutuye

Nigiramo ko kubana neza aribyo bikwiye kuturanga kdi tugasenyera umugozi umwe ! Nsoje ngira nti Imana ikomeze imitima y’abakomerekejwe n’amateka mabi yaranze urwa gasabo ! Mugire Imana n’Amahoro murakarama #Kwibuka27

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...