Trending

Sep 24, 2021

Christus Regnat Korali imwe rukumbi yaba Gatolika yari yatoranyijwe muri Rwanda Gospel Stars Live yikuye mw’irushanwa

image

Nyuma yuko kuri iki cyumweru cy’italiki ya 27 Kamena 2021 hatangajwe abahanzi n’amakorali bigiye guhatanira kwegukana miliyoni 7 kuwuzaba uwa 1 na miliyoni 3 kuwuzaba uwa 2 ndetse na miliyoni 1 kuwuzaba uwa 3, Korali Christus Regnat yamaze kwikura muri iryo rushanwa ryitwa Rwanda Gospel Stars.

Christus Regnat niyo korali imwe rukumbi ya Kiliziya Gatolika yari yagaragaye muri aya marushanwa ariko amakuru agera kuri urugero.rw nuko yamaze kwikura muri iryo rushanwa, impamvu nyamukuru ntiramenyekana ariko hari ibivugwa ko abategura iri rushanwa hari abo bashyize mwirushanwa batabizi bagatungurwa nubwo ataribyo byashingirwaho mwikura mwirushanwa kugeza ubu numero bari bahawe yo gutorerwaho yamaze guhabwa Kingdom of God Ministries.

Abategura aya marushanwa bahise basimbuza iyi Chorale iyitwa Kingdom of God ministries usesenguye neza iki gikorwa ubona ko hari icyo cyamarira abahanzi n’amakorali mugihe cyose byaba bikozwe mumucyo ariko haracyagaragaramo ibintu bisa nkaho bidasobanutse nubwo bamwe mubahanzi namakorali barimo badashaka kubitangaza mwitangazamakuru murwego rwo kwirinda kwiteranya, ikindi cyateye urujijo nuko gutoranya abahatanira ayo mafaranga bisa nkibyakozwe muburyo bwubwiru dore ko hari amakorali azwi nabamwe mubahanzi bazwi batubwiye ko batigeza bamenya ibya Gospel stars ive ntanuwabegereye ngo abibamenyeshe wendaa nabo bagerageza ayo mahirwe.

Byinshi kuri iki gikorwa tuzagenda tubigarukaho ariko muri rusange abo twabashije kuganira benshi bemeza ko iki gikorwa ari cyiza ahubwo ikibazo gishobora kuzakidindiza ari ukuba ibizavamo bishobora kuzaba bitanyuze mumucyo mugihe hatagize ibikosorwa mumaguru mashya.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...