Trending

Oct 26, 2021

Canada:Ibigo by’ubucuruzi uko byabengutse umwana wa Gentil Misigaro bikifuza ko yabihagararira mubijyanye no kwamamaza

image

Umuhanzi Gentil Misigaro yahishuye uburyo umwana we yabengutswe n’ibigo by’ubucuruzi bya Canada bikamusaba ko bakorana amasezerano kugirango umwana abihagararira mubijyanye no kubyamamariza.

Ibi yabitangarije Isango Star mukiganiro Sunday night aho yavuze uburyo we n’umugore we akenshi badakunze kubyumva kimwe mubijyanye no gushyira amafoto y’umwana wabo Abraham Misigaro ku imbuga nkoranyambaga, Gentil Misigaro yakomeje avuga ko umwana we yamufungurije konti (account) kuri instagram mugihe gito cyane abagera kuri 800 bahise batangira gukurikirana iyo Konti bagaragaza urukundo bakunze umwana wabo, ashimangira ko gukwirakwiza amafoto y’umwana we byagiye bikorwa nabakunze umwana we byatumye bimwe mubigo by’ubucuruzi byo muri Canada bimumenya maze byandikira Gentil Misigaro bimusaba ko bakorana amasezerano uwo mwana akabihagararira mukwamamaza, Gentil Misigaro yagize ati" kuba ibigo by’ubucuruzi byarifuje ko umwana wacu abibera brand ambassador, ntabwo ari kubera ko ari umwana wanjye cyangwa uwa Rhode umugore wanjye ahubwo buri wese agira umugisha we, ikindi uburyo abantu bakomezaga kugaragaza urukundo rw’amafoto y’umwana wacu bakagenda bayasangiza (share)abandi byatumye agera kuri google ari naho ibyo bigo by’ubucuruzi ntekereza ko byamumenyeye."

Abraham Gentil ibigo by’ubucuruzi byifuzaga ko yabihagararira mu kwamamaza harimo, ibigo bicuruza ibijyanye n’ibikoresho by’abana ndetse n’ibicuruza imyenda, uyu muhungu wa Gentil Misigaro ndetse na Rhode aheruka kuzuza amezi 7 avutse.

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...