Trending

Dec 31, 2021

Bwa mbere Mu Rwanda hagiye gutangira amateraniro yahariwe Kuramya Imana no gusengera abantu

image

Kuri uyu wa gatanu w’italiki ya 18/06/2021 guhera i saa cyenda n’igice haratangizwa ku inshuro ya mbere amateraniro agamije kuramya Imana no gusengera ibyifuzo by’abantu , nigikorwa kizajya kiba buri wa gatanu.

Mukiganiro twagiranye numwe mubari gutegura iki gikorwa Bienvenue Kamoso yadutangarije ko intego nyamukuru ari ukuramya abantu bagafata umwanya uhagije kandi bisanzuye bihagije.

Imiterere ijyanye niriteraniro ryiswe Over Flow Service nuko hazajya hazamo abaramyi batandukanye ndetse n’abavugabutumwa batandukanye bafasha abantu mukubinjiza mw’ijambo ry’Imana ribegereza Imana .

Bienvenue Kamoso yongeyeho ko iyi Over Flow Service ifite umwihariko aho yagize ati "Umwihariko wayo ni ukuramya byimbitse ndetse no kuba hazajya habaho gufata umwanya wo gusengera ibyifuzo by’abantu batarinze bajya gusengera mu misozi hirya no hino".

Igitekerezo cy’iyi gahunda cyangwa iyerekwa ryayo byagizwe na Kamoso Bienvenue, Confiance usanzwe ari umwe mubagize Alarm ministries ndetse na Kubana François.

Over Flow Service izajya ibera kw’itorero rya Bon Berge i Nyarutarama buri wa Gatanu uhereye kuri uyu wagatanu w’iki cyumweru turimo gusoza kwikubitiro abatumiwe muri iri teraniro harimo Ben na Chance, Confiance, Alexis Nkomezi, itsinda ry’abayumbe ndetse na Pastor Cadeau.

Our Latest Blog

Indirimbo za Gospel 20 z’amashusho zakunzwe mu mwaka wa 2021 kuri...

1.BAHO BY ISRAEL MBONYI : 2.IBUYE BY VESTINE&DORCAS : 3.ADONAI BY VESTINE&DORCAS :

Amarozi, impfu ku bakozi b’Imana bari bakunzwe, ubukwe bw’abahanzi...

Umwaka wa 2021 muri gospel yo mu Rwanda usize byinshi bitazibagirana harimo impfu z’abakozi b’Imana bari bakunzwe, amarozi, isubikwa ry’ibitaramo bikomeye ndetse n’ubukwe bw’abahanzi bakora gospel....

Rose Muhando yahawe impano y’imodoka

Ku munsi w’icyumweru gishize nyuma ya Noheli nibwo umuhanzikazi Rose Muhando yahawe impano idasanzwe y’imodoka. n’ibintu byamunejeje cyane bituma abinyujije kuri instagram ye ashimira abayimuhaye....

Abakristo bahanye igipfunsi murusengero rubura gica Bishop...

Mugihe munsengero hafatwa nk’ahantu hatanga ituze ndetse hakaba naho gusengera ,nyuma ya y’umunsi umwe noheli ibaye kw’itorero rya Olivet Baptist church muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habereye...