Burundi:Ibyacumi by’amatorero bishobora kujya bifatirwa na Banki Nkuru bikaba umutungo w’igihugu

image

Murugendo umukuru w’inteko nshingamategeko w’u Burundi Gelase Ndabirabe aherutse gukorera mu ntara ya Cankuzo, yakoranye inama n’abayobozi b’amatorero muriyo ntara abamenyesha ko ibikomeje kubera mumatorero bishobora gutuma ibyacumi by’amatorero bifatirwa bikajyanwa muri Banki nkuru y’igihugu BRB bikaba umutungo w’igihugu.

Ibi yabitangaje nyuma yuko muri icyo gihugu insengero nyinshi zaho zimaze igihe zivugwaho intambara hagati yaba Pasteri bapfa ibyacumi n’amaturo.

Mubutumwa bwa Gelase Ndabirabe yahaye abayobozi b’amadini yagize ati ˮIvy-Imana mwabihinduye ivy-abantu, Kubazosubira gupfa ic-icumi tuzoca tubwira umushikiranganji agende arabe agasandagu ikirimwo, hama ace agatwara , ayo mafaranga ayashire mw-ibanki BRB mu mutungo w-igihugu. None ko mwananiranye ! "

Uyu muyobozi mukuru w’inteko nshingamategeko yakomoje no ku ntambara z’abayobozi b’amatorero barwana bapfa ubuyobozi avuga ko nabo bagiye gufatirwa ibihano insengero zabo zikajya zihita zishyirwaho ingufuri inyubako zihabwe Leta, yagize ati ˮBamwe bapfa amashengero bitwa ko ari abapasitori tuzoca tubwira umushikiranganji abijejwe agende ajane igufuri niniya ashire kuri iyo nyubakwa, ace ajana n’igipapuro canditsweko giti :ˮ Guhera uwu musi , iyi nyubakwa ibaye iya Leta‟

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...