Breaking news:Umupasteri wari uyoboye urusengero rwa mbere ruteraniramo abakristo benshi kw’Isi yitabye Imana

image

Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85.

Mw’itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye urusengero rwa mbere ruteranirano abantu benshi kw’Isi yitabye Imana.

Iri tangazo ryagiraga riti, “Dr David Yonggi Cho yamaze gusanga Yesu. ku imyaka 85 (1936-2021).

“David Yonggi Cho (yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936 azwi nka Paul Yungi Cho) ni umukozi w’Imana ukomoka muri Koreya y’epfo.

“Afatanyije na nyirabukwe we Choi Ja-shil, ni umwe mubatangije itorero Yoido Full Gospel Church (Assemblies of God), rikaba ari naryo torero riteraniramo abakristo benshi kw’Isi.

“Uzahora mumitima yacu, turagushimiye kuko mubuzima bwawe bwose wemereye gukoreshwa n’Imana."

“Dukomeze gushyigikira umuryango we tunawusengera, komeza uruhukira mu igituza cy’Imana, Jenerali w’Imana.”

Ubu ni ubutumwa bwanyujijwe ku urubuga uyu mukozi w’Imana yari asanzwe akoresha rwa Facebook, kugeza ubu ntiharatanganzwa icyateye urupfu rwe.

Urusengero ayoboye kuva 2018 nirwo rusengero ruteraniramo abakristo benshi kw’Isi rufite abakristo bagera ku 800,000 mugihe mu minsi y’imibyizi hateraniramo abantu bagera ku 250,000.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...