Bishop Harerimana Jean Bosco yavuze ko yishimiye imirimo n’ibitangaza byabereye mu masengesho y’iminsi 40.

image

Nyuma ya masengesho y’iminsi mirongo ine yakozwe n’itorero Zeraphath Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco umuyobozi w’iri torero yagaragaje ko yishimiye umusaruro wavuye muri aya masengesho.

Iri torero ryakoze aya masengesho mu rwego rwo gusengera kurushaho kugira ububyutse no kwegera Imana, aya masengesho yari afite intego ivuga iti “Ni iki wabibye ?” Asobanura ko iyo ubibye neza, usarura neza, wabiba nabi ugasarura nabi.

Aya masengesho y’iminsi 40 yabaye kuva ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 22 Nzeri 2021. Yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi barimo abayakurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Zeraphath Holy Church, Zoom, TV1 n’indi miyoboro itandukanye, ndetse n’abateraniye mu rusengero rwa Seraphath ruri i Remera.

Abayitabiriye bagaburiwe ijambo ry’Imana na Bishop Harerimana Jean Bosco n’abandi bavugabutumwa barimo Kalisa Fred wo muri ADEPR na Bishop Marc Ziharirwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Alice Big Tony, Aimé Frank na Aline Gahongayire waririmbye ubwo yasozwaga ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2021.

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuze ko mu minsi 40 habayeho gusengera ibyifuzo bitandukanye, gusengera abarwayi, no gukora deliverance.

Yagize ati “Twabonye Imana ikiza abantu, twabonye abantu bakira agakiza. Hari abakize, bari baravunitse, hari n’abari biteguye ko bagomba gupfa ariko bakize. Abakiriye agakiza twabonye abarenga 100, hari n’abandi bakakiriye ku ikoranabuhanga utamenya. Abakize bo ni benshi, ntiwahita umenya imibare. Harimo n’abari bagiye bagira ibibazo byo kudasama, baduhaye ubutumwa, ubwo dutegereje igitangaza cy’Imana.’’

Avuga ko aya masengesho y’iminsi 40 yakozwe hagamijwe kongera gushaka ububyutse by’umwihariko mu gihe nk’iki ibyiringiro byatakaye.

Ati “Kwari ukugira ngo twongere tubone ububyutse, twari tumaze igihe muri Guma mu rugo, twatangaga ihumure ko ubuzima bugikomeza."

Bishop Harerimana yakomeje avuga ko mu butumwa bahaye abakirisitu harimo n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ati“Twakanguriye abantu kwikingiza, twe ntituvuga ko urukingo atari rwiza. Intego yo kuvuga ngo ni ‘iki wabibye ?’ harimo no kugira imibanire myiza n’abandi kandi ibyo bigendana no kwirinda kubanduza mu kubahiriza ingamba ariko no kwikingiza COVID-19.’’

Yasobanuye ko aho Isi igeze bikwiye ko abantu bongera kugirira Imana icyizere kuko n’abayikorera by’ukuri bahari.

Ati “Dukeneye kongera kwizera Imana, Abanyarwanda bakomeretse bumve ko niba barakomeretse, ni abantu babakomerekeje ariko Imana yo iracyahari kandi irakora.’’

Zeraphath Holy Church ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu ; ifite n’ishami ryayo i Remera mu Mujyi wa Kigali ; Umuyobozi w’iri torero Bishop Harerimana Jean Bosco asanzwe akoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gusengera abafite ibibazo by’ingutu.

Src : Igihe.com

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...