Bishop Fidel Masengo yasubije abibwira ko utubari aritwo twinjiriza Leta insengero ntacyo zinjiza

image

Dr . Bishop Fidel Masengo ukurikiye itorero rya foursquare mu Rwanda , kuri iki cyumweru dusoje ubwo yari mukiganiro cyitwa Sunday Choice Live kuri televiziyo Isibo yatanze igisubizo kubakunze kwibwira ko Insengero ntacyo zinjiriza igihugu.

Ubwo umunyamakuru Phil Peter yamubazaga kukibazo gikunze kugarukwaho n’abantu batandukanye murino minsi akenshi bagaragaza ko insengero zitakagombye gufungurwa hanyuma ngo utubari dukomeze gufungwa bishingiye ko insengero zitinjiriza Leta nkuko utubari tuyinjiriza.

Bishop Fidel Masengo yasubije uyu munyamakuru agira ati "ntabwo naje kuvuga impamvu utubari tutarafungura ntanubwo biri munshingano zanjye , ntanigitekerezo nabitangaho , ariko ndavuga impamvu insengero zafunguwe kandi ari ningiramumaro," yakomeje agira ati "uzagere kurusengero rw’iwacu urebe abantu dusorera bafite akazi , dufite abantu benshi murusengero ndetse n’abarimu bo muri gardienne yacu dusorera , noneho bigereranye n’insengero zimaze igihe kinini nkaza new life zifite zifite ibitaro n’ibigo by’amashuri , fata abagatolika , muri iki gihugu uzi amashuri y’abagatolika uko ungana ? uziko bafite naza kaminuza , so kuki mwumva insengero mugatekereza ko ntakindi kintu insengero zigira , insengero zikora ibikorwa bya développement, insengero zikora ibikorwa bya social n’abatarabikora niyo ntego yabo , iyo rero mufata insengero mukazigereranya nibisora n’ibidasora mwiyibagiza ko nazo zisora zifite abakozi zikoresha zirasora, mukibagirwa yuko n’ibikorwa by’iterambere rubikora..."

Iki n’ikibazo cyakunze kugirwaho impaka cyane n’abantu batandukanye bamwe bavuga ko kureka insengero zigafungura ariko utubari ntidufungure bitari bikwiye kuko utubari dutanga akazi ndetse tukanasora umusoro.

Our Latest Blog

Australia : Kagame Charles yashyize hanze indirimbo yise...

Umuhanzi Kagame Charles wamenyekanye cyane mu indirimbo "amakuru" , yashyize hanze indirimbo yise "Umuzingo" izajya kuri Album ariho ategura yitwa "Urukiryi". Uyu muhanzi washize hanze indirimbo...

Mudakikwa Isaac yashyize hanze indirimbo igizwe n’ubutumwa...

Isaac Mudakikwa ni umuhanzi ukomeje gushyira imbaraga mugushyira hanze ibihangano byamamaze ubutumwa bwiza bwa Kristo, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Intambwe" Iyi ndirimbo...

Israel Mbonyi yongeye gutabarizwa n’umutekamutwe ashaka kwiba...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, yatabarijwe n’umunyamitwe washakaga kwiba abakunzi be aho yavugaga ko uyu muhanzi yakoze impanuka akaba akeneye ubufasha bwabo. Kanda hano...

Umukobwa wa Bishop TD Jakes yamaze gutandukana n’umugabo we asaba...

Umukobwa w’imfura w’umukozi w’Imana ukomeye kw’Isi Bishop TD Jakes , nyuma y’imyaka irenga 10 ashakanye na Richard Brandon Coleman yamaze gutangaza ko bakoze gatanya ndetse asaba amasengesho. Cora...