Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na Fransisiko

image

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19.

Ku buryo budasanzwe, ikiganiro cyabaye kirekire cyane. Cyamaze isaha n’iminota 15. Hiyongereyeho indi minota 15 yo gufata amafoto.

Tugereranye n’izindi nama Papa Fransisiko yagiranye i Vatikani n’ababanjirije Biden ku butegetsi. Mu 2017, yamaranye iminota 30 na Perezida Donald Trump. Naho mu 2014, inama hagati ya Papa Fransisiko na Perezida Barrack Obama yamaze iminota 50. Muri rusange, abategetsi umushumba wa kiliziya gatulika yakiriye bamarana iminota 30.

Nk’uko ibiro bya Perezida Biden byabitangaje, "perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashimiye Nyirubutungane Papa Fransisiko ko yitangiye kuvugira abakene bo ku isi, abugarijwe n’inzara, intambara, no kuberabezwa." Yamushimiye ko "ari ku isonga mu bikorwa byo kurwanya imihindukire y’ibihe, no gukangurira isi ko buri wese akwiye gukingirwa icyorezo cya Covid 19, kandi ko kuzahura ubukungu bw’isi nyuma yacyo bigomba kungana ku bihugu byose."

Naho Vatikani yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye "ku bibazo byo kubungabunga isi, impunzi n’abimukira, icyorezo cya Covid 19, no kurengera uburenganzira bwa muntu, birimo ubwo kwihitirimo idini ushatse."

Papa Fransisiko na Perezida Biden, wari kumwe na madame we Jill Biden, babanje kuganira bonyine mu muhezo. Nyuma, inama yabo yaguriwe ku bajyanama ba Perezida Biden, barimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga Antony Blinken, umujyanama mukuru mu by’umutekano Jake Sullivan, n’umuyobozi wungirije w’imilimo mu biro by’umukuru w’igihugu Jen O ‘Malley Dillon.

VOA.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...