Trending

Sep 26, 2021

Bamwe mubakirisitu b’ ADEPR ntibavuga rumwe kubijyanye nuburyo mahame y’iri torero yubahirizwa mubanyamujyi nabo mucyaro

image

Bamwe mubakirisitu bo muri ADEPR basengera munce z’icyaro baravuga ko hari ibintu bikwiye kwigwaho kubyerecyeranye n’amahame y’iri torero, rigatanga neza umurongo ngenderwaho.

Bavuga ko iyo barebye ADEPR yo mucyaro basanga itandukanye n’iyo mu mujyi ugasanga bibatera kuba nk’aho batazi neza ibikwiriye ndetse bigatuma baheraho bafata bamwe nkaho baguye batakiri abakirisitu b’iryo torero.

Ibi byagaragajwe n’abakirisitu b’ADEPR bo mu duce two mucyaro, kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, bavuga ko iyo babonye uburyo abo basengera mu idini rimwe bo mu mujyi, babona harimo itandukaniro rinini kubera ko hari ibyo abo mu mujyi bemererwa ariko bo mucyaro bakaba batabyemererwa.

Bimwe mubyo bavuga mucyaro batemererwa ndetse igihe babikoze bigafatwa nk’ikizira harimo kwambara pasura, kwambara imyenda migufi, gushyiramo amavuta anyereza imisatsi, insokozo, n’ inyogosho zimwe nazimwe ku abasore.

Bavuga ko iyo bo bakoze ibi, bibaviramo guhagarikwa bakabashyira inyuma y’itorero cyangwa bakaba bakurwa mu mirimo imwe n’imwe nko muri korali, ubudiyakoni, mumatsinda basengeramo, ariko bakabona abo mu mujyi babikora bagakomeza kuba mu mirimo yose y’itorero.

Aha niho abo mucyaro bahera bibaza aho imyizerere yo mucyaro itandukaniye n’iyo mu mujyi bagaheraho basaba ko ibintu byashyirwa ku murongo, bagasobanura neza ibyo bintu bityo ntihakagire ubona bamwe ngo yumve ko bishe amategeko y’itorero.

Mubakirisitu bo mu duce two mucyaro baganiriye n’ikinyamakuru Urugero.rw, bavuga ko bo iyo babonye umuntu uvuye muri ADEPR yo mu mujyi akenshi baba bazi ko adakijijwe neza kubera ko babona hari ibyo bo bazi ko itorero ryabo rifata nk’ikizira ariko bakabibabonana bityo bigatuma batangira kubibazaho cyane bumva ko baguye.

Umwe muri bo yagize ati"hari igihe nibwira ko abantu bo mu mujyi baba badakijijwe, kubera ko nk’ubu twe muri ADEPR tuzi ko kwambara pasura, ari kimwe mubyo tubujijwe ariko rimwe na rimwe ugasanga abo mu mujyi barazambara ntanikibazo biteje, twababaza bakatubwira ko ho byemewe, rimwe na rimwe ugasanga imisatsi yabo bashyiramo ibyo twe tuzi ko nabyo bitemewe, bigatuma nibaza nti ubundi agakiza kabo n’akacu bitandukaniye he ko twese dusengera mu itorero rimwe ariko ibizira kuri bamwe ahandi bikabohorwa."

Undi nawe ati" iyo mbonye abantu bo mu mujyi mba numva ko ari nk’abapagani, kuko hari ibyo twe mucyaro tuzi ko bitemewe ariko bo ukabona ntacyo bibabwiye. Ahubwo muzatubarize impamvu hamwe byemerwa ahandi ntibyemerwe badusobanurire tureke kujya duhora ducumuzwa n’abyo cyangwa guhora tubibazaho."

Undi musore ati" hari ibintu bikwiye gukosorwa muri ADEPR, bagashaka uburyo bahuza generation y’abantu bakuze n’abakiri bato bose bakumva ibintu kimwe, kuburyo abakuze batazajya bareba abato ngo bababonemo nk’abapagani, noneho bagakosora no kubijyanye n’amategeko, kubera ko usanga hari ibintu abo mu mujyi baba bemerewe twe mucyaro wabikora bakaguhagarika, cyangwa bakumva waguye, nk’ ubu abakobwa bo mu mujyi uba usanga imyambarire yabo, insokozo uramutse ubikoze mucyaro igikuba cyacika ngo waguye, ndetse no kubasore hari ukuntu wiyogoshesha mu cyaro bakagukura muri korali ngo ntibyemewe, kandi mu mujyi ugakomeza umurimo, aho naho bazadusobanurire, ubundi imyizerere yo mucyaro itandukaniye he n’iyo mu mujyi, ko twese dusengera mu itorero rimwe ?"

Umwe mubashumba b’itorero ry’ADEPR bo mu mujyi wa Kigali, waganiriye n’ikinyamakuru Urugero.rw, ariko utashatse ko umwirondoro we ushyirwa mu itangazamakuru, avuga ko abona ko harimo itandukaniro ryo mucyaro no mu mujyi , ariko aba ari uburyo bwo kwiyitaho, n’ubwo hari abarengaho bagakabya, ariko ko batakwirengagiza ko igihe cya cyera ataricyo cy’ubu.

Ati” kugirango ibintu bitandukane akenshi bishingira kumuco n’ubushobozi bw’uwakwigishije, ndetse n’ubushobozi n’umuco by’uwigishijwe. Kubijyanye n’imyitwarire n’imyambarire igaragara inyuma hari igihe abantu bafata umuntu nk’uwadefirije ariko ataribyo, babona umusatsi ubengerana bakibwira ko yadefirije, kandi ntekereza ko ntamukirisitu wo mu mujyi waba waradefirije, waratwitse umusatsi ngo agume muri korali, cyangwa yegere igaburo ryera atarahanwa, kwambara pasura ku ijipo ngufi cyangwa igaragaza uko umuntu ateye ndumva urwo rwego ntabwo I Kigali turarugeraho. ariko hari n’abarenga bakabikora iyo byamenyekanye ubuyobozi bw’itorero burabakurikirana.

Hanyuma hari n’ababa bafite ubushobozi buke bwo kuba bakwambara, noneho bakabyita ko ubwo bushobozi buke aribwo bukirisitu. hari umuntu ujya mu mujyi akabona ubushobozi akambara nk’abakirisitu b’abanyamujyi , ntabwo baba barengereye , iyo umuntu yabikoze bikagaragara ko yarengereye arabihanirwa.

Ariko mucyaro akenshi hari igihe batayobora bagera kurugero rw’ijambo ry’Imana ahubwo bakagendera kuko babyumva, uko numva ibintu nkumva ko ariko n’abandi bagenda, ntekereza ko pasura itambika umuntu ubusa ntacyo itwaye. ikindi ni ukureba ese uyu muntu wasokoje gutya ni iki yangije cyangwa uwiyogoshesheje gutya we ni iki yashakaga ni ukwikorera isuku ? Nukubwira abantu kutarengera bakajya bareba niba ibyo bintu bakoze hari icyo byangije kuri disipurine y’itorero, ariko ntibashake gufata igihe cyabo cya cyera ngo bashake ko abubu aricyo bagenderaho.”

Umwe mubashumba bo muri ADEPR mu bice byo mucyaro mu karere ka Gakenke avuga ko Yesu wo mu mujyi ari nawe Yesu wo mucyaro ndetse n’amahame y’itorero ari amwe mugihugu hose.

Ati” (….) hariho uwirengagiza ibyo azi agakora ibintu yirengagije ibyo yigishijwe, hari abarenga kubyo bazi, hari n’abarenga kubyo batazi, Yesu uko yigisha abantu ntabwo atandukanya abanyamujyi n’abanyacyaro, dufite doctrine y’itorero ni imwe, icyo nababwira amahame aranditse nibasome ibyo badasobanukiwe begere abayobozi babo babibasobanurire.”

Aba bayobozi bakomeza batanga inama, ko igihe abakirisitu babo baba bagize ikibazo bajya babegera bakababaza bakabasobanurira ibyo bumva badasobanukiwe.

Our Latest Blog

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ryashyizeho abayobozi baryo...

Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko bwashyizeho abayobozo bashya b’iri torero. Mu mama nkuru y’abashumba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 yabereye I Kigali muri Hoteli Dove ku...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Canada, bwasabye imbabazi abasangwabutaka bo muri Canada, kubera ibyaha birimo ihohoterwa bakorewe ubwo bigaga mu mashuri yagenzurwaga na yo, yabatandukanyaga...

Ubuhamya : Niringiyimana : Naraguje mu Rwanda no hanze yarwo...

Niringiyimana Jean Marie Vianney ni umugabo wo mu karere ka Gakenke umurenge wa Ruli, uvuga ko Imana yamugiriye neza ikamukiriza umugore we wari urwaye urushwima, ubwo we yari yararaguje ahantu...

Uganda : Insengero zongeye kurekurirwa guterana hashyirwaho...

Kuri uyu wa gatatu dusoje nibwo insengero zo muri Uganda zongeye kwemererwa gufungura imiryango, nyuma y’igihe kirenga amezi atatu n’iminsi 16 zifunze kubera icyorezo cya Covid-19. Mw’ijoro ryo...