Trending

Sep 16, 2021

Bamwe mu urubyiruko rwa ADEPR baravuga ko hari amwe mu mabwiriza abagora bagasaba ko yavugururwa

image

Bamwe mu rubyiruko rusengera mu itorero rya ADEPR rusaba ko hari amabwiriza yakoroshywa rubona ko akakaye, ndetse akaba ababangamira mu mibereho yabo, barasaba ko ayo mabwiriza yavugururwa n’abo bakumva batabangamiwe no kuba muri iryo torero.

Uru rubyiruko ruvuga ko rukunda gusengera muri ADEPR ariko rukabangamirwa n’amabwiriza yaho, atuma bumva batisanzuye bityo bakaba bavuga ko aya mabwiriza yakoroshywa nabo bakayakurikiza kuburyo bwiza, aho kuvamo bakajya muyandi bagiye gushaka ubwisanzure.

Ibi ababivuga biganjemo abakobwa ndetse harimo n’abagore bakiri bato, bavuga ko amwe mu muma bwiriza y’iri torero abagora kuyakurikiza cyane cyane ku gitsina gore.

Mubyo bavuga bibabangamira harimo, kuba umuntu atemerewe gukorera isuku umubiri we nk’uko abyifuza ( kwisiga gusokoresha), no kuba hari imyambaro batemerewe kwambara bo babona ko kuyambara ntacyo byaba bitwaye( iriho pasura, ipantaro,...),

Bavuga ko kandi aya mategeko usanga akenshi agora urubyiruko kuko bituma badasa neza bityo bakabaho bumva batanyuzwe.

Bavuga ko batifuza kwambara ibiteye isoni ariko bifuza kwambara ibibanyuze aho kwambara ibyo bumva batishimiye ari byo bo bita kutagira ubwisanzure. Hari bamwe mubaganiriye n’ikinyamakuru Urugero.rw, ariko batifuje kugaragaza imyirondoro yabo.

Mukaneza Florence ( izina twamuhaye) avuga ko yumva akunda iri torero arimo ariko akaba yumva abangamiwe no kuba hari ibyo abujijwe kandi we abona ko ntacyo bitwaye ntanicyo byakwangiza igihe byemejwe ndetse hari igihe kigera akumva yavamo kubera atanyuzwe.

Ati"njye nsengera muri ADEPR kandi ni itorero nkunda cyane, kuburyo numva ntarivamo, ariko imbogamizi mpura nazo nuko habamo amabwiriza atubangamiye nk’anjye ukiri inkumi mba nkeneye gusa neza, no kwambara neza, ugasanga ibyinshi byatuma usa neza ntubyemerewe, nkumva sinyuzwe nkashaka no kurivamo ngo njye aho nzasengera babinyemerera ariko nabyo bikanyobera."

Akomeza asaba ko ibi bivuguruwe byababera byiza bakajya basenga kandi bumva batameze nk’abari mukagote ko kutisanzura.

Ati" Erega baturetse tukajya twisiga, tugasokoresha nk’uko tubishaka, ndetse tukambara imyambaro itunyuze ntabwo byatubuza gukizwa, mbona nta nicyo byaba bitwaye, kandi natwe ntitwarengera ngo dukore ibyo tubona ko biteye isoni, bitaduhesheje agaciro cyangwa bidahesha Imana icyubahiro.

Ndasaba ubuyobozi bwacu bwa ADEPR kumva ikifuzo cyacu nk’urubyiruko, bakadushakira uko natwe twasenga kandi tutabangamiwe."

Kampire Deborah ( izina twamuhaye) nawe ni umugore ariko ukiri muto, usengera muri iri torero, avuga ko hagize ibyavugururwa muri iri torero byababera byiza bakarushaho kuribamo bishimye.

Ati" muri iki gihe ubona ko uko abantu ba kera bari bameze atari ko abubu bameze njye mbona hari ibyagakwiye kuvugururwa, natwe urubyiruko rw’ADEPR tugasa neza kandi tukumva tunyuzwe, aho kujya tureba abandi tukabona ko tubangamiwe kandi ntitwavuga ko nibagira ibyo batwemerera bizatuma tudakizwa, tuzakomeza gukizwa. Bagire ibyo bavugurura bijyanye n’igihe."

Umwe mu bashumba b’itorero ADEPR, Kagabika Mathieu uyobora Paruwase Gasave yabwiye ikinyamakuru Urugero.rw, ko Imana itajya ihindurwa n’ibihe kandi ko abona aba bakobwa bo mu itorero ryabo baba bambaye neza.

Ati" Nziko Imana itajya ihindurwa n’ibihe, iminsi cyangwa ubunyamugi, uko yari iri kera n’ubu niko iri.

Ubundi umuntu ukijijwe neza hari ibyo umwuka wera amubuza kandi akabireka, kubera ko nk’ubu hari benshi bajya bavuga ko bamaze gukizwa Imana igahita igira ibyo ibategeka kandi bakabireka, ubwo muby’ ukuri abo bantu babisaba numva bakiri abana mu gakiza. erega nuko wenda abakobwa bacu baba batareba neza, uretse no kuba ari abakirisitu no mu muco nyarwanda nibo baba bambaye neza
kurusha uko abo bandi baba bambaye."

Umushumba akomeza avuga ko ibi byifuzo bizagezwa aho bigomba kujya bakareba niba hari ibishobora kuvugururwa bikaba byakorwa.

Ati" Ariko ntakibazo natwe tuzabigeza aho bigomba kugera bazabyigaho barebe ibizashoboka ko bihinduka, bizahinduka."

Pasiteri avuga ko atazi niba Imana ishobora kuba yavuga ngo kubera tugeze mu gihe cya vision ngo reka igire ibyo ibohora bitari byemewe kubera azi ko Imana idahindurwa n’ibihe.

Pasteri Kagabika Mathieu uyobora Paruwase Gasave

Our Latest Blog

Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na...

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba. Aya ni amashusho yafashwe mu...

Ubuhamya : Gisunika : Nasabye Imana ngo ninjya kwiba bazamfate,...

Mukambonera Beatrice ni umubyeyi uvuga ko yabonye Imana imugirira neza ikamuhindurira amateka abantu nabo bagahindura amagambo. Uyu mubyeyi uzwi ku izina Gisunika( Uwagisunika) avuga ko Imana...

Imico 4 Abakristo dukwiye gucikaho mugihe turi murusengero yabaye...

Mu urusengero ni ahantu ho kubahwa kandi hatunganye. hari ibikorwa bimwe na bimwe bihabanye nubushake bw’Imana bisigaye bikorerwa hariya hantu bishobora kuduteza guhanwa n’Imana. ngibi ibyo...

Breaking news:Umupasteri wari uyoboye urusengero rwa mbere...

Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85. Mw’itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye...