Trending

Oct 26, 2021

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa agaciro mu mashuri

image

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no kukirinda.

Bavuga ko kuba isomo ry’iyobokamana hari igihe kigera abaryigisha bakaritesha agaciro rimwe na rimwe ugasanga isaha yaryo ntibayikoreshe igapfa ubusa, abana bakayikinamo, ari bimwe mu bigaragaza ko isomo riba ryateshejwe agaciro, akaba ariho bahera basaba ko ibi byakosorwa.

Ukizemwabo Vincent ati" mu mashuri ntibiga neza isomo ry’iyobokamana kandi njye mbona ari kimwe mubyafasha abana gukura bafite ubumenyi busanzwe ariko bakamenya n’Imana bikabafasha kumenya ikibi n’ikiza ndetse no kwirinda ikibi, iri somo baryongeremo imbaraga kuko naryo rifite akamaro kanini ku bana bacu, hari igihe ujya kubona ukabona nko mu isaha yaryo nta mwarimu uje, abana bakikinira."

Nzamukosha Judith ati" ubu se isomo ry’iyobokamana riracyahabwa agaciro mu mashuri, reka da ! Kera wasangaga ryigishwa neza ariko ubu ntakigenda, iri somo naryo ryagakwiye gushyirwamo imbaraga, kubera ko rifasha abana gukurana imico myiza."

Mukanyandwi Gorethe we avuga ko iri somo ryigishwa ariko ikibazo ari uko usanga ridashyirwamo imbaraga ndetse n’abaryigisha hakaba harimo ababa batabisobanukiwe batabiha n’agaciro cyangwa bakaba na bo ubwabo batabera abo bana urugero rwiza.

Ati" mu mashuri isomo ririgishwa, ariko ikibazo abaryigisha nabo hari igihe uba usanga ari babandi badaha agaciro ibintu byo gusenga, cyangwa ukabona nk’umwarimu waryo nawe ubwe atabera abo aryigisha urugero rwiza. Burya umwana aba afata umwarimu we nk’umuntu ukomeye cyane kuburyo icyo amubonanye nawe yumva ko agikoze byaba ari byiza. Ubwose niba umwarimu wigisha iyobokamana ashobora kujya mu nzira yasinze ahirima cyangwa atukana uwo mwana namubona
ntazabona ko nawe yabikora ntakibazo."

Mukanyandwi akomeza asaba ko iri somo ryajya rihabwa abarimu basobanukiwe neza iby’iyobokamana kandi bafite imyitwarire myiza no mu buzima busanzwe.
Ati" iri somo rikwiye kujya rihabwa abarimu basobanukiwe neza iby’iyobokamana kandi bafite imyitwarire myiza, bakirinda kujya batakaza umwanya waryo ugakoreshwa icyo wagenewe, ndetse bakarishyira ku isaha nziza abana bashobora kuryigaho bagataha bakibuka ibyo bizemo."

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kumenya icyo minisiteri y’uburezi (Mineduc)ibivugaho batubwira ko bireba ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB) tuvugishije abo bireba ntibagira icyo badutangariza. Igihe baba bagize icyo badutangariza twazabibatangariza.

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...