Ba Misigaro bombi ndetse na Alpha Rwirangira batangije urugamba rwo gutabariza Abanyamulenge

image

Hashize iminsi mike hamenyekanye amakuru y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa ubwoko bw’abanyamulenge mu ntara y’amajyepfo ya Kivu ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo.

Ububwicanyi burimo gukorerwa abanyamulenge ni inkuru yababaje abatari bake, by’umwihariko abafite umutima wa kimuntu hatagendewe kuba ari abanyamulenge, amakuru aturuka muri ako gace karimo kuberamo ubu bwicanyi avugwa ko burimo gukorwa naba Mai mai ndetse n’umutwe w’abarwanyi ba Red Tabara babarundi, bakaba barateye abanyamulenge babakura mubyabo kugeza ubwo bahunga basiga ibyabo.

Uyu munsi aho Abanyamulenge bahungiye mumisozi ya Ruzizi babayeho mubuzima bukomeye, bakeneye ibiribwa,imyenda nibindi by’ibanze, ibyo byatumye bamwe mubahanzi bavuka i Mulenge ndetse n’umuhanzi Alpha Rwirangira w’umunyarwanda biyemeje kwifatanya na Joseline Uwase murugamba rwo gutabariza Abanyamulenge bakuwe mubyabo babashakira inkunga irimo ibiribwa n’imyambaro, iki gikorwa cyatangijwe na Joseline Uwase cyahawe izina rya Save Mulenge afunguza konti kurubuga rwa gofundme, aho ninaho inkunga ikomeje kunyuzwaho, abahanzi barimo Gentil Misigaro, Adrien Misigaro ndetse na Alpha Rwirangira nibo bamaze kugaragaza ko biyemeje kwinjira muri uru rugamba, ndetse bakomeje guhamagarira bagenzi babo barimo abahanzi n’inshuti zabo bo mubihugu bitandukanye kwifatanya nabo bagatanga inkunga ijya gufasha abakuwe mubyabo 50,000$ niyo mafaranga arimo gukusanywa.

kanda hano winjiremo nawe utange inkunga yawe nimba haricyo ufite.

https://www.gofundme.com/f/pqqxa-save-mulenge?utm_campaign=p_cp_url&utm_medium=os&utm_source=customer

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...