Apostle Paul Gitwaza yakomoje kubimaze iminsi bimuvugwaho nikibitera asaba abakristo gukomeza kumusengera

image

Nyuma yuko hamaze iminsi bimwe mubinyamakuru bikorera kuri murandasi cyane cyane za youtube channels byibasira Apotre Paul Gitwaza.

Apotre Gitwaza kuri iki cyumweru ubwo yarimo abwiriza mw’iteraniro ryo kucyumweru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho asigaye abarizwa yagarutse ku bantu bamaze iminsi bamwibasira bamushinja kuvuga ko Yesu atariwe nzira nukuri n’ubugingo,hakaba nundi mugore wagiye kuri youtube akavuga ko yamwambuye Milliyoni 20 z’amadorali.

Apotre Gitwaza yagize ati"umuntu arandika akajya kuri televiziyo ngo Gitwaza yavuze ngo Yesu siwe nzira siwe Kuri siwe bugingo, mwabantu mwe mbanye namwe imyaka aha nababwiye ko inzira ari inde ? ni Yesu. ngize amezi atatu nigisha ko Yesu ari igisubizo cyiza , ivugabutumwa ni muri Yesu agakiza kabonerwamo, nigute mpaguruka nkavuga ngo narahakanye ngo Yesu siwe nzira siwe Kuri siwe bugingo, none naba mbwiriza iki ? ubusore bwanjye naba narabuhaye nde ? nanze kurya ibyabasore nkabandi .......ariko ibyo byose narabihebye kugirango tuvugire Yesu kuko muri we niho agakiza kaboneka en dehors ya Yesu ntagakiza kabayo.......ibyo bitero byose biba bintera nukugirango bince intege.....bariya rero baba bashaka ngo twature ibyo bintu ngo ndavuze ngo Yesu siwe nzira ,siwe Kuri,siwe Bugingo murumva icyo cyaha nagikira gute ?uwo muvumo nawukira gute ? Yesu nihaye ndi umwana muto mfite imyaka 9 none mfite imyaka 50 ndamwihakana yantwaye iki ? naza muzindi mbaraga nshaka iki ? iza Yesu ko zihagije......"

Apotre Gitwaza yakomeje asaba abakristo kumusengera kuko aterwa ibitero byinshi bya satani, abasaba kutumva amagambo akomeje kumuvugwaho agamije kumuca intege akomeza agira ati"uvuga gusa izina rya Gitwaza kuri internet ukabona abashaka ama views bose banditse ngo noneho karabaye Gitwaza, mubona ibyo bandika bansenya, bamparabika ntazi, ngo nibye ibihumbi makumyabiri byamadorali njye se nakwiba ibihumbi makumyabiri byamadorali. ndagirango niyisaha yabigura rwose nayikuramo nkayimuha kuko nizahabu pure, sinahemukira ibihumbi 20 by’amadorali...."

Yagarutse ku mpamvu bamusebya avuga ko babikora kugirango bamuce intege ntazane abantu kwa Yesu akomeza gusaba abakristo kumusengera , avuga ko iyo bamusengeye ntacike intege akabwiriza abantu baza kwa Yesu .

Sura ibiganiro byacu kuri Youtube Channel yacu :

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...