Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na Liliane Kabaganza kubera aya mashusho

image

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba.

Aya ni amashusho yafashwe mu igitaramo kiba buri wa Kabiri gitegurwa n’itsinda ryitwa Abanaziri, kibera Kimironko mw’itorero rya Christ Gospel Fellowship, muri aya mashusho dukesha Himbaza TV yafashwe kuri uyu wa Kabiri agaragara Anita Pendo ari kuruhimbi afatanya n’abandi mugusirimba (Injyana ikunzwe cyane), ayo mashusho yakoze ku imitima yabatari bake barimo na Kabaganza Liliane usigaye ubarizwa mu igihugu cya Kenya.

Liliane Kabaganza yanditse ubutumwa munsi yayo mashusho agira ati"Incwiiiiii Anitha nkunda komerezaho ubyinira Imana mukobwa mwiza ❤❤❤❤❤." usibye Kabaganza hari nabandi batari bake bamubwiye ko bamukunda, abandi bamwifuriza kugumamo abandi nabo bagaragaza ko batari baziko yashobora gusirimba kuri urwo rwego.


Liliane Kabaganza


Anita Pendo

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...