Trending

Oct 26, 2021

AMATARIKI AKOMEYE MU MATEKA YA KIRIZIYA GATORIKA MU RWANDA

image

Kugera mu w’1900, u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afrika yo munsi ya koma y’isi kashyizweho ku wa 24/02/1878 na Papa Lewo wa 13 akakaragiza umuryango w’abapadiri bera wari warashinzwe na Karidinali Lavijeri mu w’1868. Aba bamisiyoneri ba Afurika (abapadiri bera) bageze muri Uganda muri gashyantare 1879. Bahise bahashinga misiyoni yaje kuba vikariyati apostoliki ya Vigitoriya- Nyanza mu w’ 1883. Abayoboye iyo Vikariyati ni Musenyeri Lewo Livinhac (1846-1922) na Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti (1854-1931). Myr Hiriti yabaye igisonga ku wa 4/12/1889, atangira uwo murimo ku mugaragaro ku wa 25/05/1890. Intego ye yari “Sitio” (mfite inyota).

Ku wa 13 Nyakanga 1894 : Vikariyati apostoliki ya Vigitoriya-Nyanza yagabanyijwemo vikariyati eshatu ari zo iya Nyanza y’amajyepfo yaragijwe Myr Hiriti. U Rwanda ni yo rwashyizwemo. Icyicaro cyayo cyari i Kamoga ya Bukumbi muri Tanzaniya. Aha ni ho Myr Hiriti yafatiye umugambi wo kohereza abamisiyoneri mu Rwanda. Ku wa 12/11/1897, yashinze misiyoni ya Katoke, bagombaga gushyikiramo mbere yo kugera mu Rwanda.

Ku wa 15 Nzeri 1899 : Myr Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda.Yari kumwe na ba padiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi. Babanje guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo.Ku wa 20/01/1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Ku wa 2 gashyantare 1900 : Myr Hiriti n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga mbere yo gukomeza berekeza mu majyepfo. Ku wa 4 gashyantare 1900, Myr Hiriti yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka ariko asiga padiri Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.

Ku wa 8 gashyantare 1900 : Abamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save ari na ho baje gushinga misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ». Nyuma yaho hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni Zaza (1/11/1900), Nyundo (25/4/1901), Rwaza (20/11/1903), Mibirizi (20/12/1903), Kabgayi (20/1/1906), Rulindo (26/4/1909), Murunda (17/5/1909) na Kansi (13/12/1910).

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...