Amarozi, impfu ku bakozi b’Imana bari bakunzwe, ubukwe bw’abahanzi ba Gospel bimwe mubyaranze umwaka wa 2021 muri Gospel mu Rwanda

image

Umwaka wa 2021 muri gospel yo mu Rwanda usize byinshi bitazibagirana harimo impfu z’abakozi b’Imana bari bakunzwe, amarozi, isubikwa ry’ibitaramo bikomeye ndetse n’ubukwe bw’abahanzi bakora gospel.

ABAHANZI BATANDUKANYE BAKOZE UBUKWE
Umwaka wa 2021 usize abahanzi batandukanye ndetse n’abahanzikazi bubatse ingo zabo (Ubukwe) aha twavuga abahanzi barimo Bizimana Patient, Elie Bahati, Gisele Precious, Mugwiza Precious, Rene Patrick, Savant Ngirabakunzi ndetse n’abandi baririmbyi babarizwa muri za Ministere, ubukwe ni kimwe mubintu byaranze gospel yacu muri uyu mwaka muburyo budasanzwe.

HAVUZWE CYANE ISUBIKWA RY’IGITARAMO GIKOMEYE CYA MBONYI I BURUNDI NDETSE N’IKINDI GITARAMO GIKOMEYE CYA NOHELI
Inkuru y’isubikwa ry’igitaramo rya israel Mbonyi mu igihugu cy’u Burundi nayo ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane bitewe nuko cyari gitaramo cya mbere Mbonyi yaragiye gukora i Burundi kikaza gusubikwa n’abayobozi b’igihugu cy’i Burundi. usibye icyo gitaramo hari nikindi gitaramo cyagombaga kuba nyuma ya Noheli cyari cyateguwe na EAP imenyerewe mugutegura ibitaramo, abahanzi bari gutaramana n’abanyarwanda harimo : Aime Uwimana, Israel Mbonyi , Prosper Nkomezi , James na Daniella , ndetse na Alexis Dusabe

AMAROZI
Inkuru yo kurogwa kwa Aime Frank yavuzwe cyane kuri za youtube, ibi byavuzwe bwa mbere n’umugore wa Bishop Masengo ubwo bari mumateraniro avuga uburyo Frank yari yarozwe ngo azagwe ku ruhimbi ariko bikaza kurangira aguye murugo ubwo yiteguraga kujya gusenga kubwamahirwe nyuma yaho yaje kuzanzamuka.

IMPFU KU BAKOZI B’IMANA
Mu intangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo havuzwe inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangonga witabye Imana nyuma y’igihe gito akirirutse Covid-19, yakomeje kugira ibibazo by’ubuhumekero, indi nkuru y’umukozi w’Imana yashegesheje abatari bake niya Prof Dr. Kigabo Thomas nawe yitabye Imana mu intangiriro z’umwaka azize covid-19, Benie Grace yari umuririmbyi wa Jehovah Jireh nawe yitabye Imana hagati mu mwaka wa 2021 azize covid-19, mumpera z’uyu mwaka kandi Chorale de Kigali yapfushije umuririmbyi wayo witwa Olive usanzwe umenyerewe kw’izina rya Mama Kevin waririmbaga ijwi rya Soprano.

Ibi n’ibimwe mubitazibagirana uyu mwaka dusoje wa 2021.

Our Latest Blog

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...

Tanzania : Christine Shusho yibasiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa...

Christina Shusho umwe mubahanzikazi bakomeye mu indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, yibasiwe bikomeye nabamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubutumwa yari yashyizeho. Uyu...

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...