Afrika y’epfo : Umupasteri yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 37

image

Umupasteri ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yahawe igihano cyogufungwa imyaka 37, nyuma yuko ibyaha yaregwaga bimuhamye.

Pasteri William Emeka uyobora God Is Love Ministries ahitwa Bronkhorstspruit muri Afrika y’epfo, yaciriwe urubanza n’urukiko rukuru rwa Gauteng,i Pretoria akatirwa imyaka 37 y’igifungo, ibyaha yashinjwaga byatumye afungwa iyo myaka yose harimo gufata kungufu ndetse nihohoterwa rishingiye kugitsina.

Uyu mupasteri yahamijwe icyaha cyo gufata kungufu abagera kuri 19, no gukorera ihohoterwa rishingiye kugitsina abagore 3, yanahamijwe kandi icyaha cyo kuba mu igihugu cya Afrika y’epfo muburyo butemewe n’amategeko.

Pasteri Emeka yatawe muriyombi mu mwaka wa 2018, bigizwemo uruhare numwe mubagabo basengeraga iwe, ubwo yamugwagaho gitumo arimo kumusambanyiriza umugore, aho niho yafatiwe yagiye gushyikirizwa Polisi yabanje gukubitwa nuwo mugabo, nyuma yo kugezwa mubutabera nibwo nabandi babashije kuza kumushinja ibyaha yakoze.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...