Trending

Oct 26, 2021

Afghanistan : Abagera kuri 50 baguye mu gitero cyabereye mu musigiti.

image

Mu mujyi wa Kunduz muri Afghanistan igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu mu musigiti, cyahitanye abantu bagera kuri 50, naho abarenga 100 bakomerekeye muri icyo gitero cyabereye muri uwo mujyi wo mujyaruguru y’igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri iki gihugu, buvuga ko kuva ingabo z’Amerika zahava, iki ari cyo gitero cya mbere gihitanye abantu benshi.

Bivugwa ko abantu barenga 300 ari bo bari bari muri uyu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu ubwo icyo gitero cyabaga.

Amakuru avuga ko umwiyahuzi wo mu mutwe wa IS yaturikije ikoti ry’igiturika mu gihe abasenga bari bateraniye mu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu.

Zalmai Alokzai, umucuruzi waho wihutiye kugera ku bitaro kureba niba abaganga bacyeneye imfashanyo y’amaraso, yavuze ukuntu yabonye akajagari nyuma y’icyo gitero.
Yabwiye AFP ati : "Imbangukiragutabara (ambulances) zarimo zisubira aho byabereye gutwara abapfuye".

Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wavuze ko ari wo uri inyuma y’icyo gitero.
Abahezanguni bo mu bayisilamu b’aba Sunni bagiye bibasira aba Shia babafata nk’abayobe mu idini.

Umutwe wa IS-K, ishami ry’umutwe wa IS muri Afghanistan rikoresha urugomo mu kwamagana aba Taliban bari ku butegetsi muri iki gihugu, mu bihe bya vuba aha bishize wagiye ugaba ibitero by’ibisasu, ahanini mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko igitero cy’igisasu cyo ku wa gatanu ari icya gatatu cyiciwemo abantu muri iki cyumweru bigaragara ko kigambiriye urusengero, kandi ko kiri mu mugambi mubi w’urugomo.

Hagati aho, Amerika yavuze ko kuri uyu wa gatandatu abadipolomate bagirana ibiganiro bya mbere by’imbonankubone n’abakuru b’aba Taliban kuva ingabo z’Amerika zava muri Afghanistan.

Muri ibyo biganiro by’iminsi ibiri, Amerika irotsa igitutu aba Taliban ngo bubahirize uburenganzira bw’abagore, bashyireho guverinoma ihuriwemo na bose kandi bemerere imiryango itanga imfashanyo gukora, nkuko byavuzwe n’umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika.

Aba Taliban bigaruriye Afghanistan nyuma yuko ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’Amerika zivuye muri icyo gihugu mu mpera y’ukwezi kwa munani, nyuma y’amasezerano bagiranye n’Amerika.

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...