Trending

Oct 26, 2021

Adonis Muco uzwi mundirimbo "Nzogera kucyo yavuze" yavuze icyamuteye gukora indirimbo yise "Ndi Umunyamulenge"

image

Umuhanzi mundirimbo zo Kuramya no guhimbaza Imana Muco Adonis yashyize hanze indirimbo yise "Ndi umunyamulenge", ni indirimbo yagarutse cyane ku mazina y’imisozi y’i Mulenge, mukiganiro twagiranye yatubwiye icyamuteye gukora iyo ndirimbo.

Nyuma yuko ashyize hanze indirimbo "Ndi umunyamulenge" twaganiriye na Muco Adonis wamenyekanye cyane mw’itsinda rya One Nation, itsinda ryamenyekanye cyane kubera indirimbo "Imana si Umuntu" benshi bazi nka "Nzogera kucyo yavuze", twamubajije icyamuteye gukora indirimbo y’umuco kandi azwiho cyane ko akora indirimbo zihimbaza Imana maze adusubiza agira ati"Nibyo koko ntibisanzwe ko abantu bakora gospel wabumva baririma umuco, ariko kandi birashoboka bitewe nimpamvu, indirimbo ndi umunyamulenge nayikoze mvuga ku nkuru y’umusore wavuye iwabo i Gitembe muburasirazuba bwa Congo ari naho mvuka, uyu musore akazamuka imisozi akamanuka indi agiye kureba Nyirarume wabaga i Milimbe, barangiza bakaganira icyo kiganiro nise mpuruyaha, ni mukinyamulenge bishatse kuvuga aho mvuye ngenekereje mukinyarwanda, icyanteye kwandika iyi ndirimbo nukwibutsa bene wacu imisozi yiriya, nkakumbuza abana batahavukiye kuhakunda no kubashishikariza kumva ko bakwiye kwishimira kwitwa abanyamulenge aho bari hose. iyi ndirimbo ntayindi mpamvu yindi nayikoreye niyo ngiyo rwose, ubu ni ubutumwa naha nabandi nimba uri umunyarwanda ukwiye kwishimira ko uri umunyarwanda bikagutera ishema byaba byisa ukanamenya kwivuga uwo uriwe igisekuru cyawe."

Adoni Muco akomeza avuga ko akomeje gukora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ndetse hari indirimbo zikiri muri studio muminsi irimbere ateganya kuzagenda ashyira hanze.

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...