Trending

Oct 26, 2021

Abateguye igitaramo cya Pasika cyatumiwemo Patient Aline ndetse na Serge bafungiwe ibikorwa

image

Ku cyumweru, tariki 4 Mata 2021, umunsi wa Pasika nibwo habaye igitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi mundirimbo zihimbaza Imana barimo Patient Bizimana, Aline Gahongayire ndetse na Serge Rugamba , iki gitaramo kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro The Joshmich Paradise Village.

Ishimwe Tychique witabiriye iki gitaramo avuga ko abagiteguye bari bagerageje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ameza yari yicaweho n’abantu bane, icyakora ubwo abahanzi batangiraga kuririmba abaturage barahagurutse barabyina karahava iby’amabwiriza bishyirwa ku ruhande.

Ati "Ni igitaramo nitabiriye, buri meza yari yicayeho abantu bane, amabwiriza yari yubahirijwe usibye umuhanzi Patient Bizimana atangiye kuririmba kuko abantu bahagurutse bakabyina.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko bari babujije abateguye iki gitaramo ariko bakanga bakabikora.

Ati "Twari twavuganye, twemeranyije ko bitagomba kuba ariko nimugoroba twaje kumva ngo cyabaye. Uwagikoresheje yafatiwe ibihano yaba ari ugufungirwa, gucibwa amande n’ibindi byose.”

Uyu muyobozi yavuze ko bidakwiye ko hari umuntu warenga ku mabwiriza yahawe, agakora ibihabanye nayo.

Ati “Birababaje kubona abantu bagirwa inama, bakabuzwa ibyo batekerezaga, bakanabeshya ko babisubitse ariko nyuma yabyo bakabikora.’’

Yasoje yibutsa abantu ko mu byo bakora byose nta nyungu iruta ubuzima bw’abaturage, abasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati "Turongera kwibutsa abantu ko mu nyungu zose baba bafite ntayiruta ubuzima bw’abaturage. Buri wese mu byo akoramo agomba kubahiriza ingamba tugaha agaciro ubuzima bw’abaturage !’’

The Joshmich Paradise Village iri i Rubavu yafunzwe mu gihe cy’ukwezi idakora ndetse yanaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw.

Kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bikunze kubera mu Karere ka Rubavu, abaturage bagiye bisanga bakoze ibitaramo birimo nka Karaoke, igisope n’ibindi byarengaga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ukuri ku bavuga ko...

Mu gihe hashize iminsi mike hatangajwe amavugurura ari gukorwa muri Kiliziya Gatolika, abantu batandukanye bahise batekereza ko aya mavugurura yaba agamije gukemura bimwe mu bibazo bijyanye...

Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga...

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu...

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...