Abanyarwanda 8 bakunzwe muri gospel batashye imbokoboko mubihembo bya Rhema Awards East Africa

image

Kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere dusoje haraye hatanzwe ibihembo bya Rhema awards Easter Africa bitegurwa n’abanyakenya.

Muri ibi bihembo harimo abahanzi batandukanye ba gospel bazwi hano mu Rwanda babihataniraga barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, Dj Spin mubahatanira ibihembo mubanyamakuru, Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, Gentil Misigaro, Gaby Kamanzi na Jean Christian Irimbere. abo bose batashye imbokoboko mubyiciro babarizwagamo.

Nubwo batabashije gutwara ibi bihembo umuntu ntiyabura kuvuga ko abategura ibi bihembo basa nkabagamije kwicururiza ubwabo batagendeye mukureba inyungu abahanzi bazakuramo ugendeye kumitegurire n’imikoranire hagati yabategura ibi bihembo n’itangazamakuru ndetse n’abahanzi ubwabo .

Icyiciro Israel Mbonyi yahataniragamo nicy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Gospel mukarere ka Afrika y’iburasirazuba iki gihembo cyegukanywe na Levixone ukomoka muri Uganda, Serge Iyamuremye yari mucyiciro cy’abahanzi bafite indirimbo nziza baakoranye nabandi (Best Collabo) muri Afrika y’iburasirazuba iki gihembo cyatwawe na Zebron Japhet (Tanzania), Dj Spin yahatanaga mucyiciro cy’umunyamakuru mwiza wa gospe , muri iki cyiciro iki gihembo cyatwawe na Muwa Ema (Uganda), Aline Gahongayire wahatanaga mucyiciro cy’umuhanzikazi mwiza muri Afrika y’iburasirazuba iki gihembo cyatwawe na Rose Muhando(Tanzania), Prosper Nkomezi na Christian Irimbere bari mubahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza urimo kuzamuka vuba ,iki gihembo cyegukanye Manolo(Kenya), Gaby Kamanzi we yahatanaga mubafite indirimbo nziza yo kuramya muri Afrika y’iburasirazuba n’igihembo cyegukanywe na Walter Chilambo (Tanzania) mugihe Gentil misigaro nawe yatashye imbokoboko mubahataniraga igihembo cy’umuhanzi w’umugabo mwiza muri Diaspora cyegukanywe na Jack Manasi ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Our Latest Blog

"Imana yambwiye kubwira aba Pasteri bose kutazafungura insengero...

Umugore w’umuvugabutumwa mu igihugu cya Nigeria, yahishuye icyo Imana yamutumye kuba Pasteri ba Nigeria. Mu igihugu cya Nigeria hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza umugore w’umuvugabutumwa...

Rose Muhando yatangaje ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite...

Rose Muhando wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, abinyujije ku urukuta rwe rwa Instagram aherutse gutangaza ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite amafaranga (umukire). Ku...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...

Tanzania : Christine Shusho yibasiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa...

Christina Shusho umwe mubahanzikazi bakomeye mu indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, yibasiwe bikomeye nabamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubutumwa yari yashyizeho. Uyu...