Abakristo bahanye igipfunsi murusengero rubura gica Bishop asobanura ibyabaye

image

Mugihe munsengero hafatwa nk’ahantu hatanga ituze ndetse hakaba naho gusengera ,nyuma ya y’umunsi umwe noheli ibaye kw’itorero rya Olivet Baptist church muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habereye imirwano ikomeye maze amashusho yayo akwirakira ku imbuga nkoranyambaga, ibi byatumye umukuru w’iryo torero asobanura ibyiyo mirwano.

Olivet Baptist Church iherereye Chattanooga, muri Leta ya Tennessee kuri iki cyumweru gishize nibwo, umuntu wari murusengero yaje agasanga mugenzi we mubyicaro bye agatangira kumutera ibipfunsi, maze bombi batangira guterana ibipfunsi.

Bishop Kevin Adams umuyobozi w’iryo torero yasobanuye ibyiyo mirwano, avuga ko uriya musore watangije imirwano asanzwe abarizwa mw’itorero ayoboye, akomeza avuga ko yagiye gutera igipfunsi mugenzi we kumpamvu itazwi. ibyo byabaye ubwo Bishop yari ahagaze imbere arimo kubwiriza ubutumwa.

Bishop Adams yakomeje atangaza ko uriya musore watangije intambara yaramaze iminsi avuye mukigo ngororamuco. akomeze yemeza ko nyuma yibyabaye yongeye gusubizwa mukigo ngororamuco, itorero rikazatanga ubufasha bwose nkenerwa kugirango uyu musore avurwe.

Our Latest Blog

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...

Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries batanze integuza

Umuhanzi Israel Mbonyi na Gisubizo ministries batanze integuza y’ibikorwa barimo gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba. Binyunze ku imbuga nkoranyambaga zabo batanze integuza z’ibikorwa barimo...

Pasteri yakubiswe n’abayoboke be bamugira intere !

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022. Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya...