Abakristo 38 bo mw’idini ry’abagorozi bafatiwe k’umusozi wa Mbyo bishe amabwiriza ya covid-19

image

Abakristu 38 bo mu idini ry’Abagorozi rigizwe n’abiyomoye ku itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, bo mu Karere ka Bugesera, bafatiwe kumusozi basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bakristu bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko aba bakristu 38 bafashwe ngo abenshi batanemera ibijyanye na COVID-19 nubwo bari bambaye udupfukamunwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko aba baturage bo mu idini ry’Abagorozi bagiye gusengera ahantu ku musozi amakuru akamenyekana, bagafatwa.

Ati “ Amakosa bakoze icya mbere ni ugusengera ahatemewe ku musozi, gusengera ahantu hatari urusengero kuko mu nsengero basaba uburenganzira tukagenzura ko bashobora kubahiriza amabwiriza ya COVID-19, ejo twarabaganirije baraye muri stade mu kanya turongera tubaganirize.”

Gitifu Sebarundi yavuze ko bagiye kubaca amande angana 10 000 Frw kuri buri umwe bakabagira inama bakabarekura.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abibutsa ko ihari kandi yica.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco kuri uyu wa Gatandatu yifashishije Bibiliya, asaba abasenga kwirinda iki cyorezo kugira ngo igihe Umwami azagarukira azabone abo atwara.

Yagize ati “ Mu by’ukuri dusoma mu Byahishuwe ko ngo Umwami azagaruka gutwara Itorero ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara kwirinda no gukwirakwiza kino cyorezo cya Covid-19.”

Yavuze ko abasenga bakwiriye kubikorera mu ngo zabo buri wese ku giti cye, kuko kujya gusengera mu misozi bitemewe.

Igihe.com

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...