Abajura binjiye murusengero biba ibikoresho bitandukanye birimo n’amasokoreki, ibiryo n’amafaranga bya pasteri

image

Abakristo bo muri Makutano PAG Church ahitwa Lurambi , mukarere ka Kakamega mu iguhugu cya Kenya, bakomeje kubara agaciro kibyibwe murusengero rwabo kuri iki cyumweru taliki ya 18 Mata.

Aya makuru yamenyekanye ubwo abakristo biteguraga kujya guterana mugitondo cyo kuri iki cyumweru, umwe mubayoboye iryo torero Mama Prisca Orembo yagize ati

“Twahawe amakuru yibyabaye turimo kwitegura kuza guterana , tuhageze dusanga ibyo twabwiwe ari impamo, abajura basenye imiryango y’urusengero ndetse n’iyi nzu Pasteri abamo,"

Abajura bibye ibintu bitandukanye birimo imyenda y’umuvugabutumwa, amasokoreki, ndetse n’ibiryo bakuye mugikoni harimo na cash.

Umwe mubakristo biryo torero yatangajwe n’urwego ubujura bugezeho yagize ati “abajura biba n’amasokoreki ya Pasteri, ibyo nibiki koko ?"

Pasteri Wycliffe Sajida, yavuze ko yibwe amakoti 2, amashati 5, imiguru 2 y’inkweto, ishyiga rya Gaz, akabati k’imyenda yo kuri Altari, n’amafaranga 2500 by’amashilingi ya Kenya nibindi.

Mama Prisca yasabye Polisi gukora uko ishoboye igafata abo bajura, bakagezwa imbere y’ubutabera. akomeza asaba urubyiruko ko rukwiye kureba uko rwihangira imirimo muburyo bwiza.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...