Trending

Sep 1, 2021

Abahanzi 5 b’indirimbo zihimbaza Imana ubukwe bwabo butegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi babo

image

Mugihe benshi bemeza ko ubukwe iri kimwe mubintu binezeza mubuzima ndetse bikanezeza inshuti n’umuryango , ninako usanga ibyamamare mumuziki uhimbaza Imana mu Rwanda nabyo biba bitorohewe n’abakunzi babyo cyane iyo bigaragara ko imyaka irimo kubagenda.

Urugero.rw rwabakoreye urutonde rw’abamwe mubyamamare bikora umuziki uhimbaza Imana batorohewe n’abakunzi babo kubijyanye no gushinga urugo ndetse hakabaho no kubazwa kubijyanye n’abakunzi babo bitewe nuko bafite amatsiko menshi yo kubona ubukwe bwiza bwibibyamamare , kuba bahatwa ibyo bibazo 2 ahanini nuko abakunzi babo baba babifuriza gutera indi ntambwe nziza bagasingira undi mugisha w’urushako ndetse baba bafite amatsiko menshi yo kubona uwo munsi n’abo bazashyingiranwa abaribo.

mugutoranya ibyo byamamare twifashishije amaradio nibindi bitangazamakuru atandukanye mubiganiro batumirwamo aba bahanzi uzasanga ibibazo by’abakunzi babo ikijyanye n’ubukwe ndetse no kubaza nimba bafite abakunzi.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi hashize igihe kitari gito abazwa ikibazo kijyanye n’igihe azakorera ubukwe , abakunzi be ntibakimuha agahenge iyo agiye mw’itangazamakuru ababizi neza bazi ko ikibazo kijyanye n’igihe azakorera ubukwe kigomba kuzamo, akenshi asubiza ko agitegereje isaha y’Imana kandi koko ninako kuri kuko we ubwe atabyishoboza usibye Imana yonyine iyo yamaze kuvuga Yego biba ari Yego.

Israel Mbonyi

Uyu ni umwe mubahanzi batorohewe n’abakunzi be ikibazo kijyanye n’igihe azakorera ubukwe ndetse nikijyanye nokubazwa nimba atarabona umugeni nibimwe mubibazo ahora abazwa haba kubitangazamakuru aba yatumiwemo cyangwa kumbuga nkoranyambaga ze iyo yabonye umwanya wo kuganira n’abakunzi be. akenshi uyu muhanzi ntajya abura igisubizo abaha dore ko ari numwe mubahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bazi gusubiza neza.

Aline Gahongayire

Gahongayire numwe mubantu ubukwe bwe butegerezanyijwe amatsiko nyuma y’ibikomere by’urushako rwe rwa mbere , benshi mubakunzi be bafite amatsiko yo kureba kuri ino nshuro umugabo Aline azemerera kwegurira umutima we bakabana akaramata nyuma y’igihe kinini akomerekeye murushako. kuruhande rwe nawe yemeza ko igihe kizagera kandi ubukwe bwe yizera ko buzaba ari ubukwe bwiza nkuko na Gaby Kamanzi akunze kubisubiza.

Patient Bizimana

Bizimana yamaze kugaragaza umukunzi we ndetse ubukwe bwe bumaze gusubikwa inshuro zigera kuri 2 kubera impamvu ya Covid-19 , ariko benshi mubakunzi be bafite amatsiko yuwo munsi nicyo kibazo gisigaye uyu munsi. Bizimana Patient arimo kubazwa igihe azakorera ubukwe kuko aricyo kintu kiraje inshinga abakunzi be cyane.

René Patrick

Nyuma yo gutera ivi agashimangira intego ye ko ari ukubaka urugo atari mumikino, uyu muhanzi benshi mubakunzi be banejejwe niyo ntambwe ariko bafite amatsiko menshi y’ubukwe bw’uyu muhanzi nacyane ko uwo yambitse impeta asaba ko yamwemerera kuzamubera umufasha asanzwe ari umuririmbyikazi akaba n’umunyamakuru , ubukwe bwabo butegerezanyijwe amatsiko nabatari bake nacyane ko bose bakora k’umuhogo.

Our Latest Blog

Dukuzumuremyi wahagaritse ubukwe bw’abageni mu rusengero...

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hashize iminsi havugwa inkuru y’ umubyeyi Dukuzumuremyi Janvière, wagaragaye ajya guhagarika ubukwe bw’uwari umugabo we, ubwo yari agiye gusezerana n’undi mukobwa...

Tanzania:Umuhanzi w’icyamamare mu indirimbo zihimbaza Imana...

Umuhanzi w’icyamamare mu indirimbo zihimbaza Imana mu igihugu cya Tanzania Pastor Faustin Munishi abinyujije ku imbuga ze nkoranyambaga yatangaje ko yapfushije Nyina umubyara azize uburwayi...

Igice cy’ubuzima bwa Nyakwigendera Joe Habineza nk’umukristo...

Mu mpera z’iki cyumweru binyuze mu buhamya bw’Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda, Rev. Julie Kandema, abantu benshi babashije kumenya ikindi gice cy’ubuzima bwa Ambasaderi...

Pasteri Gideon yaburiye abagore bambara inkweto ndende n’abagabo...

Pasteri Gideon Akande, aherutse gutangaza ko abagabo bakomeje kwiyogoshesha inyogosho zigezweho zo gucamo akarongo mumutwe, abo bagabo badateze kubona ijuru kuko atari abagabo bokwizerwa....