Trending

Aug 9, 2021

Aba Pasteri barenga 1000 muri ADEPR bambuwe inshingano

image

Amezi asaga icyenda arashize ADEPR iragijwe ubuyobozi bushya bwahawe inshingano zo gushyira iherezo ku bibazo n’induru zumvikanye muri iri torero by’umwihariko kuva mu myaka umunani ishize.

Izi mpinduka zirangajwe imbere na Biro Nyobozi iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe ; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène ; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman ; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ni bwo aba bayobozi batangiye urugendo rugamije gukora amavugurura mu nzego z’imiyoborere, iz’imirimo, amategeko, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no kuyashyira mu bikorwa.

Ku ikubitiro ku wa 23 Ukuboza 2020, ADEPR yakuyeho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda nshya.

Nyuma y’amezi ane, ku wa 3 Mata 2021, hatewe intambwe yindi yo kugabanya paruwasi ndetse urwego rw’Umudugudu ruhindurirwa inyito rwitwa ‘Itorero’ hagamijwe kuwongerera ubushobozi.

Muri izi mpinduka, paruwasi za ADEPR zavanywe kuri 401 zigirwa 143 mu gihe imidugudu [yahindutse amatorero] yasigaye ari 3125.

Impinduka ziri gukorwa na Komite y’Inzibacyuho yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, iyobowe na Pasiteri Ndayizeye hari abazibona nk’intambwe iganisha itorero aheza ariko abandi zababereye nk’umubirizi usharira.

Abatararyohewe n’izi mpinduka barushijeho gusharirirwa nyuma y’icyemezo cyafashwe cyo kwambura inshingano z’ubuyobozi n’abashumba barenga 1000 mu gihugu cyose.

Kwamburwa inshingano bivuze ko umushahara babonaga wahagaritswe, ariko bazakomeza umuhamagaro wabo wa gipasiteri, bivuze ko bashobora kubwiriza nta nkomyi.

Mu ibaruwa IGIHE yabonye y’umwe mu bahagaritswe mu Rurembo rwa Kigali, ivuga ko icyo cyemezo cyashingiwe ku byaganiriweho mu nama Komite Nyobozi yagiranye n’abapasiteri n’abavugabutumwa yasobanuriweho izo mpinduka z’imikorere y’Umudugudu.

Ikomeza yerekana ko kigamije kuvugurura imiterere n’imikorere y’inzego z’itorero no gutandukanya umuhamagaro n’inshingano n’ubuyobozi.

Iti “Hashingiwe ku mpamvu z’ubukungu itorero ryagize kubera Coronavirus, hashingiwe ko muri aya mavugurura hanzuwe ko abanyamuhamagaro bazakomeza guhembwa ari abahawe inshingano z’ubuyobozi.’’

Isoza imumenyesha ko guhera ku wa 1 Kanama 2021, azakomeza umuhamagaro ariko nta nshingano z’ubuyobozi afite.

Aya mabaruwa akijya hanze, abapasiteri bamwe bagaragaje ko ibyakozwe bitari bikwiye kuko hari ibyirengagijwe.

Umwe mu batashatse ko amazina yabo atangazwa, yagize ati “Ubuzima buragoye muri iki gihe cya Coronavirus, hari abafashe inguzanyo ku buryo no kwishyura bizaba ingorabahizi. Itorero ryari rikwiye kugendera buhoro mu gukora impinduka ndetse tukabimenyeshwa mbere y’igihe tukitegura.’’

Mugenzi we yavuze ko byamugizeho ingaruka kuko amaze imyaka 15 nta kandi kazi agira ahubwo “yariyeguriye Imana.’’

Ati “Nize Tewoloji gusa ku buryo bigoye ko hari ahandi nabona akazi cyangwa ngo ngasabe.’’

- “Impinduka zigoye kwakira ariko za ngombwa”

Pasiteri usengera muri rimwe mu matorero abarizwa mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko babwiwe ko amavugurura yakozwe ajyanye n’ubukungu butifashe neza na Coronavirus.

Ati “Natwe byatubayeho, ni ugusenga Imana igakomeza kudushyigikira. Njye nkomeje umuhamagaro wanjye ahubwo ni bwo Imana irushijeho kubishyigikira. Usibye ko ntayoboye itorero, ndacyari pasiteri.’’

Abapasiteri batagifite inshingano z’ubuyobozi babwiwe kwegera abashumba ba paruwasi bakabagenera aho bagomba gusengera.

Nyuma yo guhabwa amabaruwa, abashumba babwiwe ko ibisigaye hazakurikizwa ibyo amategeko ateganya. Ibi bivuze ko bagomba guhabwa imperekeza.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye IGIHE ko impinduka zakozwe atari ukwirukana abapasiteri kuko uburyo kubavana mu nshingano buzwi kandi bukoreshwa ku waguye mu makossa.

Ati “ADEPR igira inshingano za gipasiteri n’iz’ivugabutumwa, zikaba ari iz’umuhamagaro. Iyo pasiteri ahamagawe, ntaba ahawe akazi ko guhemberwa.’’

“Icyo turi kuvugurura ni uko mu gufasha itorero harimo guhangana n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu. Ni ibintu biri mu nzego zitandukanye no mu bigo byinshi. Nubwo abapasiteri n’abarimu ari umuhamagaro ariko hari uburyo bagendaga bahembwa.’’

Yavuze ko iki cyemezo cyamenyeshejwe abagifatiwe binyuze mu nama yakozwe mu kwezi gushize, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo twabirukanye, uburyo twirukana abapasiteri burazwi ; baracyafite inshingano zabo. Iyo tumuhaye inshingano, mu byo arahirira nta mushahara urimo. Uburyo turobanura abantu n’amasezerano bagirana n’itorero, si inshingano zo guhemberwa. Nta masezerano y’akazi baba bafite.’’

Yakomeje ati “Abahawe inshingano zihoraho zo kuyobora, ni bo bagenerwa uburyo bwo kubafasha, bakanatanga raporo yerekana ibyo bakoze. Abo batoranywa muri ba bapasiteri n’abavugabutumwa.’

Igihe.com

Our Latest Blog

"Crush wanjye ni Israel Mbonyi narabimubwiye nawe arabizi ariko...

Umukobwa witwa Murekatete Nadine uzwi nka Nyagotomera muri film ya Kanyamukwego aherutse gutangaza ko Crush we ari Israel Mbonyi ndetse yanabimwibwiriye kuko atazi guhisha amarangamutima ye,...

Ntibikiri mumagambo gusa byashyizweho n’umukono hagati ya MIE na...

Nyuma y’iminsi hasohotse itangazo rya MIE ryahagarikaga imikoranire hagati yiyo Kompanyi n’itsinda rya Vestine na Dorcas bikaza guca igikuba mw’itangazamakuru nyuma yaho bikamenyekana ko byose...

Evaritse Ndayishimiye yatangaje ko yahisemo kwizera Imana kuko...

Mu masengesho yo gusoza ukwezi ahora ategurwa n’ishyaka rya CNDD-FDD, umukuru w’igihugu cy’uburundi yongeye kuvuga ko atagira abamufasha. Perezida Ndayishimiye avuga ko abakamufashije aribo bambere...

Yolo The Queen afata ate Aline Gahongayire ?

Yolo the Queen ni umwe mubantu bakurikiranwa n’abantu barenga ibihumbi 100 ku urubuga rwa instagram bitewe n’uburanga bwe ndetse n’imiterere ye y’umubiri aho, uyu mukobwa aherutsa gusaba...