Aba Islamu barenga 500 bifatanyije n’abakristo mu kwizihiza Noheli

image

Murwego rwo gukomeza gushyigikira ko amahoro n’ubumwe byimakazwa hagati y’idini rya Islam n’abarokore mu igihugu cya Nigeria, aba isilamu bagera mw’ijana basuye itorero ryo mu gace ka Kaduna, muburasirazuba bwa Nigeria bafatanya kwizihiza Noheli.

Pasteri Yohanna Buru umuyobozi mukuru w’iyi ministeri ikorana n’idini rya Islam yemeje ibyatangajwe bijyanye n’isurwa ry’aba islamu.

Yagize ati “uyu ni umwaka wa 10 itorero ryakira aba islamu baturutse muduce dutandukanye baje kwifatanya natwe mukwizihiza Noheli."

“Umwaka ushize, umubare waba Islamu batari bake basenganye natwe kugeza ubwo umubare wabo warenze uwabakristo, uyu mwaka nawo abandi ba Islamu bifatanyije natwe mumateraniro yo kwizihiza Noheli."

“Aba Islamu barenga 500 bavuye Kaduna, Kano, Zamfara, Katsina, Abuja na Niger bifatanyije natwe mumateraniro yo ku umunsi wa Noheli murwego rwo kwimakaza amahoro n’ubumwe”

“Twagerageje kubara umwe kuwundi dusanga aba Islamu bifatanyije natwe bagera kuri 525. “

Uwaje ahagarariye Islam ariwe Sheilh Ahmed Rufai yavuze ko atari inshuro ya mbere baje kwifatanya n’abakristo mukwizihiza Noheli.

Akomeza avuga ko buri mw’islamu yakagombye kubaha Yesu Kristo, akajya murusengero rw’abakristo akifatanya nabo mukwizihiza ivuka rya Yesu Kristo.

Yibukije abari aho ngaho ko Pastor Yohanna Buru akunze kuza mu musigiti kwizihizanya n’aba Islamu umunsi mukuru w’amavuko w’intumwa y’Imana Muhamed.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusangira ibiribwa ndetse no guha impano aba Islamu bari baje kwifatanya n’abakristo kwizihiza Noheli.

Our Latest Blog

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...

Israel Mbonyi na Gisubizo Ministries batanze integuza

Umuhanzi Israel Mbonyi na Gisubizo ministries batanze integuza y’ibikorwa barimo gutegura gushyira hanze mu minsi ya vuba. Binyunze ku imbuga nkoranyambaga zabo batanze integuza z’ibikorwa barimo...

Pasteri yakubiswe n’abayoboke be bamugira intere !

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022. Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya...