Amakuru

Amakorali n’amatsinda 10 asurwa cyane kuri Youtube

Gukurikiranwa kuri youtube channel cyane bifite igisobanuro gikomeye , byerekana igipimo cy’uburyo indirimbo zikunzwe ndetse bikorohereza abakunzi kubona izo ndirimbo muburyo bworoshye buninjiriza banyirindirimbo agafaranga.

urutonde twakoze twashingiye kugiteranyo cyose videos zayo matsinda zimaze kurebwa bikadufasha guhita tumenya neza youtube channel isurwa cyane.

Ambassadors of Christ Choir ikubye inshuro zigera hafi 20 Korali iyikurikiye kuko imaze kurebwa inshuro miliyoni 105,725,910
Chorale de Kigali videos zose bafite zimaze kurebwa inshuro miliyoni 5,935,768
Korali Jehovah Jireh iza ku mwanya wa gatatu ifite miliyoni 5,093,629
Ku mwanya wa 4 hakurikiraho umuryango wa Alarm video igiteranyo cyinshuro videos za Alarm zimaze kurebwa ni miliyoni 4,962,952
Gisubizo Ministries iza ku mwanya wa 5 videos zayo zimaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 3,932,576
Ku mwanya wa 6 Korale Christus Regnat niho tuyisanga video zayo zose zimaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 3,138,231
Korale Siloam yo kumukenke(ADEPR) ifata umwanya wa 7 videos zose zayo zimaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 2,402,889
Healing worship team iza ku mwanya wa 8 igiteranyo cya videos zose zimaze kurebwa ni miliyoni 2,331,706
Yesu araje choir iza ku mwanya wa 9 igiteranyo cya videos zose zimaze kurebwa ni miliyoni 2,254,989
Korale Holy Nation iza ku mwanya wa 10 aho video zose zimaze kurebwa inshuro 1,607,734
Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *