Amakuru

Amahurizo 5 yitambitse imbere ya Pastor Ndayizeye Isaie umuyobozi mushya wa ADEPR

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “inkoni ikubise mukeba uyirenze urugo” Akenshi abantu bakunda gusuzugura icyobo abandi baguyemo birangira bakiguyemo bo bavunitse nabi .

Dore amahurizo 5 yitambitse imbere ya Pastor Ndayizeye Isaie umuyobozi mushya wa ADEPR



1.Bimaze kumenyerwa ko buri komite nshya ya ADEPR ishyirwaho ikazavanwaho ikazarinda iseswa cyangwa yegujwe nta kintu yakoze uretse kurya utwa rubanda .

Urugero rwo hafi ni uko Komite Nshya yayoborwaga na Karuranga yagiyeho izi ko izakosora amakosa ya Komite ya Sibomana na Tom Rwagasana none yarinze iseswa nta gashya na kamwe

2. Guhangana n’Itangazamakuru no kugira ibinyamakuru ikoresha mu kwaha ngo binyomoze inkuru zandikwa kuri ADEPR cyane cyane ibinyamakuru byandika amakosa .

Hagiye hagaragara imanza nyinshi muri RMC ADEPR yagiye irega ibitangazamakuru byayitunze agatoki

Hari naho komite ya Tom ndetse niya Gatemberezi yagiye ishinjwa gukoresha ubushobozi bw’ itorero ryishyura ibitangazamakuru ngo binyomoze inkuru zabanditsweho



3.Gukoresha nabi umutungo wa ADEPR: iki ni ikibazo cyakunzwe kuvugwa ndetse kinajya mu ma raporo yagiye anageza bamwe mu bayobozi bakuru ba Adepr imbere y’ ubutabera .

Ndetse n’igihe twandikaga iyi nkuru imbere yacu hari haterestwe inyandiko ya RGB isaba bamwe mu bahoze ku buyobozi bwa ADEPR kuzatanga amakuru ndetse no korohereza abagenzuzi b’ Imari .



4.Munyangire mu bashumba : Byagaragaye ko iyo hashyizweho komite nshya buri komite izana abambari bayo ndetse ikanagira itonesha ndetse na munyangire ku bakozi b’ Imana bamwe na bamwe .

Kwa guhindagura abashumba bindembo ndetse no mu turere ni kimwe mu gikunze kuzana amakimbirane kuko bamwe bajyaho batoneshejwe abandi bakavanwaho barenganyijwe nkuko twagiye tubibona mu birego bamwe mu bashumba bagiye barega Adepr

5. Ikibazo cy’ amoko : Muri adepr hagiye havugwa bamwe mu bayobozi bakangishaga amako abandi bakabeshera abandi gukorana nabatavuga rumwe n’ ubutegetsi . Iyi turufu yagiye imenyekana nkiturufu yinda ndende kugira ngo bamwe birukanwe ku mirimo ndetse banafungwe.

Ku ngoma ya Tom hagiye hanavugwa amagambo yo kwigamba no kubesha aho bamwe bashakaga kujya bakanga abandi babesha ko bakorere inzego zimwe na zimwe ziperereza ry’ igihugu, perezidansi, abandi bagatanga amategeko babesha ko avuye kwa Minisitiri w’ ubutegetsi


Ibi byose , byavuzwe haruguru ni bimwe mu byo komite nshya igomba kwirinda kugira ngo hahoshywe ishyamirana , n’amakimbirane yaranzwe na komite yavanyweho ndetse Adepr ibe yakongera kugirirwa icyizere yatakaje haba imbere y’ ubuyobozi cyangwa mu baturage ,ndetse n’abayoboke ba Adepr kwisi .

_________

Ubwanditsi

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *