Amakuru

Alphonse uri muri Amerika yageneye ubutumwa bukomeye abanyarwanda

Alphonse Twambazimana ni umuhanzi urimo gukorera umuziki uhimbaza Imana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma yo gushira hanze indirimbo yise “Imyambi” yongeye gushira hanze indi ndirimbo yise “Icumbi ry’igihe gito” n’indirimbo ikubiyemo abumva ururimi rw’ikinyarwanda by’umwihariko abanyarwanda .

Ubwo twakoranaga ikiganiro yatubwiye icyamuteye kwinjira mumuziki wa gospel atubwira ko yabitewe nuko byari bimurimo ko azavuga ubutumwa abinyujije mukuririmba doreko n’ubusanzwe atarekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yaririmbaga muri Korali ndetse ageze no muri Amerika akomeza kuririmba muri Korali.

Twamubajije icyamuteye kwita indirimbo yashize hanze “Icumbi ry’igihe gito” adusubiza muri aya magambo”Iyi ndirimbo ubutumwa buyirimo kwari ukubwira Isi n’abayituye by’umwihariko abumva ururimi rwacu rw’ikinyarwanda bo munzu y’Imana ko badakwiye gukangwa cyangwa kugira ubwoba bw’ibyorezo byugarije Isi.”

Iyi ndirimbo ije nyuma yindi yari yashize hanze yise “Imyambi” , Kugeza uyu munsi arakataje mugukora izindi ndirimbo zitandukanye zihimbaza kandi zikaramya Imana.

Kanda hano wumve indirimbo “Icumbi ry’igihe gito”

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *