Amakuru

ADEPR : Impamvu 5 zaranze amavugurura mu ndembo ibigugu bikisanga ku gatebe hasi mu Midugudu

ADEPR : Impamvu 5 zaranze amavugurura mu ndembo ibigugu bikisanga ku gatebe hasi mu Midugudu

 

Hari hashize igihe gito ubuyobozi bw’ agateganyo bwa ADEPR butangaje, biciye mu itangazo rimenyeshwa itangazamakuru  ko bwahinduye Inzego (structure ) ,zigabanya indembo , n’uturere kugeza kuma paruwasi n’ imidugudu.

Inkuru yabaye kimomo hose ko izo mpinduka zashyizwe mu ngiro ndetse hasohoka urutonde rw’abayobozi bashya biganjemo aba pasitori basanzwe bayoboraga imidugudu .

Izi mpinduka zabaye zatumye abakuru batekereza cyane ndetse banasesengura aya mavugururwa yakozwe n’ubuyobozi bushya bwashizweho n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere RGB. Ubuyobozi burangajwe imbere na Rev. ESAIE

Muriyi nkuru turabagezaho impamvu 5 zasenguwe na Urugero.rw nyuma yuko ADEPR itangaje abayobozi bashya b’ indemo mu gihe hategerejwe nabo mu nzege zo hasi mu itorero

Impamvu 5 zatumye ubuyobozi bwa Esaie  bushyira mu myanya mishya y’indembo za ADEPR aba pasotori bashya batigeze bagaragara muri komite zabayeho zose  maze  ibigugu bishyirwa ku gatebe no mu midugudu .

1.GUTANGA ICYIZERE CY’IMPINDUKA

Ubuyobozi bwa ADEPR burangajwe imbere na Pastor Esaie nyuma yo gushyira mu myanya mishya aba pasitori basanzwe biganjemo abayoboraga imidugudu , ndetse bakiri bato icyo umuntu wese yabibonamo yaba RGB cyangwa  abakristo ba ADEPR n’icyizere cy’ Impinduka

2. GUSHYIRA AKADOMO KU MAKIMBIRANE

Iki gitekerezo cyo kwicaza ibigugu ku gatebe n’ ikintu gishobora gushyira akadomo kuri ya makimbirane ya hato na hato yarangwaga n’aba ba Rev. bakuze babaye mu ma komite y’abanjirije iyi nzibacyuho

3. GUSUKURA NEZA ICYASHA CYA ADEPR CYASIZWE NA KOMITE ZOSE ZABANJIRIJE IYA ESAIE
Uhereye ku makimbirane yasizwe na Samweri , Sibomana , Tom , na Karuranga na Karangwa iki ni ikimenyetso cyo koza ibyasha  byose kuri ADEPR kuko  izi ngirwa Komite zasize byinshi .

4. GUHA AMAHIRWE ABAKIRI BATO YO GUKORA CYANE
Bamwe muri aba ba Pasitori bazamuwe ku myanya y’ Indembo za ADEPR bafite impamyabumenyi zikirenga , harimo abize mu mahanga, abize tewolojia n’amategeko  … ibi bizatuma bakora bivuye inyuma  ndetse bagambiriye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe

5. KWISHAKIRA AMAHIRWE YO KONGERERWA MANDA NO KUZASOHOKA MURIYI NZIBACYUHO
Iki gikorwa kiratanga ishusho nziza , ndetse gishobora kwibagiza ya shusho y’abahanganaga n’amacakubiri yabaga muri ADEPR. Kuri Esaie byaba agatego keza yaba atsindishije umutwe , kuko ba nyirabayazana bose nta numwe waje muri izi mpinduka .

Mu gihe dutegereje impinduka mu ma paruwasi bivugwa ko yahujwe mu gice gikurikira cyiyi nkuru tuzongera tubagezeho ubusesenguzi bwacu.

 

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *