Hanze y'U Rwanda

“Abayobozi b’amadini batinya Museveni kurusha Imana” Bobi Wine

Umuyobozi wa National Unity Platform Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, kuri uyu wa kabiri yatanze ubutumwa bukomeye kubayobozi b’amadini k’umunsi wo kwibuka  Janani Luwum day.

Umwe mubagize inteko nshingamategeko mugace kiburasirazuba ariko Kyadondo mu karere ka Wakiso aheruka gushinja abayobozi b’amadini kuba abanyabwoba, yagize ati “batinya Museveni kurusha Imana.”

Mr Kyagulanyi yakomeje avuga ko kuri we yifuza kubona abayobozi b’amadini  muri Uganda bafatira urugero rwiza rwibyaranze ubuzima bwa nyakwigendera Janani Luwum.”abayobozi b’amadini basankaho babaye abacuruzi,”

Janani Luwum niwe wabaye umusenyeri  wa gatatu akaba yari ayoboye intara ya Uganda, Rwanda, Burundi, nicyahoze cyitwa Bogo-Zaire.

Taliki ya 16 Gashyantare 1977, uyu musenyeri yatawe muriyombi nuwahoze ari umukuru w’igihugu cya Uganda Idi Amini Dada amushinja ibinyoma, aza no kumwica agamije gucecekesha amadini.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *