Hanze y'U Rwanda

Abavugabutumwa bo muri Africa barasabira Trump ngo atsinde

Nubwo asanzwe afite imvugo y’agasuzuguro kuri Afrika, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arakunzwe cyane na bamwe mu bihaye Imana bo kuri uyu mugabane.

Mu nyigisho ziwe yatanze mu kwa gatandatu, Pasitori wo muri Nijeriya, Chris Oyakhilome, umuvugabutumwa azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zamamaza ubutumwa bwiza, yagize ati: “Mumusengere [Trump] kuko iyo Imana ishize imbere umwe mu bana bayo, satani rimwe na rimwe akora ibishoboka byose kugira ngo amusenye”.

Anagaragaza kandi ko abanegura uyu mukuru w’igihugu ukomoka mw’ishyaka ryaba Repubulika arimo arashaka kwitoreza manda ya kabiri mu kwa cumi na rimwe banga urunuka abamushyigikiye.

Uyu mupasitori akunzwe cyane kw’isi yose, harimwo na Amerika avuga ati: “Bafitiye uburakari bwinshi Trump kubera arwanira abakristu/abakristo, icyo mukimenye. Rero abangwa ni mwebwe abakristu”.

Ikigo Pew Research gikora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu kivuga ko mu gihe Perezida Trump azwi ko ari umutegetsi wabaye gateranya kw’ isi, mu bihugu nka Nijeriya na Kenya akunzwe cyane nk’uko ubushakashatsi bw’iki kigo bwabyerekanye mu kwa mbere kuno mwaka.

Iki kigo Kivuga ko amagambo yavuze mu 2018 yo kugereranya ibihugu bya Afrika “nk’imisarani” abanyafrika nta kibazo byabateye.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bizwi ko bigendera cyane ku madini. Mu majyepfo ya Nijeriya, ni igihugu cya Afrika gifite abantu benshi, harangwamo insengero nyinshi, mu gihe muri Kenya naho abanyapolitike bakoresha cyane insengero mu gutanga ubutumwa ku bakunzi babo, ari nacyo gituma amadini afite umwanya munini muri ibi bihugu.

insengero nyinshi za gikristu muri Afrika, zisanzwe zirwanya cyane ibyo gukuramo inda, aba bana bahuje ibitsina, zikongera zigashyigikira Israyeli, insengero zo muri afrika ntizigeze ziyumvamo uwo Trump yasimbuye, umu Democrate Barack Obama, n’ubwo afite amamuko muri Kenya.

Pasitori Richard Chogo avuga ko Perezida Trump yarwaniye amateka ndangagaciro y’abakristu

Richard Chogo, Pasitori mu rusengero rwa Deliverance mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, yabwiye BBC ati: “Ubutegetsi bwa Obama bwashimangiye umugambi wokwigenga (liberalisme) hano muri Afrika, kandi uwo mugambi wateje impungenge mu bategetsi bamwe na bamwe b’amadini. Rero byazanye agahenge ku butegetsi bwa Trump wahisemo gusubiza ibirenge inyuma”.

Arashimagiza ubutegetsi bwa Trump kubona bwarashoboye guhagarika imfashanyo zahabwaga amashyirahamwe nka Marie Stopes, ryafashaga mu buryo bwo kugabanya imbyaro no gukuramo inda mu bihugu bitari bike bya Afrika.

Iri shyirahamwe ryaneguye iyi ngingo ya Amerika yo guhagarika izi mfashanyo, rivuga ko rishyira “ubuzima bw’abategarugori mu kaga”.

Impaka ku bijanye no gukuramo inda zimaze imyaka irenga 40.

Kuva icyo gihe, abavugabutumwa b’abazungu bagize uruhare rukomeye mu matora ku ruhande rw’aba Repubulika kandi ibitekerezo byabo byakwiye kw’isi yose, cyane cyane muri Afrika.

Ibi bimeze nko mu gihe Abaporotesanti b’abirabure benshi muri Amerika bashyigikiye ishyaka riharanira Demokarasi kandi bakagaya ubutegetsi bwa Trump, nk’uko icyegeranyo gishya cya Pew Research kibyerekana.

Emeka Ezeji, umupasitori mukuru mw’urusengero rwa Anglicani mu ntara ya Enugu iri mu mumajyepfo ashira muburasirazuba bwa Nijeriya, avuga ko ibyiyumviro byiwe bya politike bishingiye “ku byanditswe” gusa.

Pasitori Ezeji avuga ko yemera neza ko Trump arimo gukora igikorwa cy’intumwa y’Imana

Avuga ati: “Abakristu ba Afrika bazi ko umukuru w’igihugu w’umu Repubulika ari we mwiza kuri Amerika no kw’isi”.

Akomeza asengera Perezida Trump ko yatsinda umukeba we wo mu ishyaka ry’abaharanira Demokarasi Joe Biden mu matora ateganyijwe mu kwa cumi na kumwe, kandi ko yari yarafashe umwanya buri munsi wo kujya asengera uyu mukuru w’igihugu ngo akire igihe aheruka mu bitaro kubera coronavirus.

Nk’uko bimeze kuri Pasitori Chogo, na we abona ko “intege nke” za Trump zidategerezwa kurengera “inyungu rusange”.

Nk’urugero, aramagana byabibazo bijyanye na Black Lives Matter (Ubuzima bw’abirabure ntacya buvuze), ikibazo Trump afata ko ari “ikimenyetso cy’urwango”, akavuga ko “byatakaje intego “.

Bwana Trump arirata ko ari we mu perezida wa Amerika amaze gufasha Abanyamerika bakomoka muri Afrika kurusha abandi baperezida ba Amerika

Yibaza ibibazo byinshi aho avuga ati: “Abandi bantu atari abazungu nta vanguraruhu bakorerwa? Ubuzima bw’umwirabure abayeho ubu bwaba ari bwiza ugereranije n’imyaka irindwi ishize? Cyangwa umwirabure ubuzima abayeho ubu yaba bwaba bubangamiwe k’ubuyobozi bwa Trump kurusha mugihe cya Obama?”

Bwana Trump arirata ko ari we mu perezida wa Amerika amaze gukorera ibyiza byinshi Abanyamerika bakomoka muri Afrika kuruta abandi baperezida bose mu mateka ya Amerika, kenshi agafatira ku rugero ruto rw’ubushomeri mu myaka itatu ya mbere y’ubutegetsi bwiwe, icyo Bwana Ezeji ashima cyane.

Ubunyamabanga bushinzwe akazi buvuga ko umubare w’abashomeri b’abirabure mu kw’icyenda ari ariwo mubare muto cyane wabayeho kuva batangiye kwegeranya imibare nk’iyi mu myaka ya 1970, nubwo ibi byahindutse kubera coronavirus.

Ariko Pasitori Ezeji avuga ko Bwana Trump agifite igikorwa kinini ategerezwa gukora ku neza ya bose, aha akaba afatira ku mwami Cyrus (Kuro) w’umu perse avugwa muri Bibiliya ko yari yatoranijwe n’Imana kugira ngo yigarurire Babiloni, maze abanya Isirayeli bari bahunze babona gusubira i Yerusalemu.

yagize ati: “Trump niwe we Kuro wiki gihe”.

Bwana Emeka aragira ati: “Imana irabivuze….ni umusuhuke wanjye azatwara ishanga ryanje”.

Pasitori Juliet Eyimofe Binite ari mu murwa wa Lagos muri Nijeriya aremeranya nawe.

Yabwiye BBC ati: “Yatowe n’Imana”.

Pasitori Binite avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa ko yarimo irashaka”umusuhuke” kugira ngo asohoze isezerano ryayo

Buri cyumweru, uyu mupasitori w’umugore ahora asengera Trump ngo atsinde amatora ku nshuro ya kabiri.

Avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa mbere y’amatora ya 2016 ko hari umuntu ufite ubutunzi cyane yinjiye muri politike kandi ko ashyigikiye ubwigenge bw’amadini, abakristu babona ko bubangamiwe.

Aragira ati: “Yambwiye ko Imana irimo gushaka umukozi, umuntu w’intungane kubera hari ibikorwa bimwe na bimwe abantu beza batari kubasha gukora”.

“Dukeneye umuntu ushobora kurwanira uburengazira bw’abemera Mana”.

Avuga kandi ko Trump atabona amashimwe akwiriye kuri politike yiwe mpuzamahanga, nk’urugero amasezerano y’amahoro hagati ya Isirayeli na Emira Zunze Ubumwe z’Abararu (Emirats Arabes Unis).

insengero nini cyane ziragwiriye muri Nijeriya – nubw muri kino gihe coronavirus isaba ko abantu batandukana

Pasitori Chogo na we niko abibona: “N’aho waba uri Saddam Hussein cyangwa Muammar Gaddafi, ntihabuze nk’ikintu kimwe cyangwa bibiri byiza wakoreye abanyagihugu bawe”.

Avuga ko Trump ashyigikiwe ku mugabane wa Afrika kubera ukuntu atarya umunwa, aho avuga ko abategetsi ba Afrika bakeneye kubwirwa mu magambo yeruye kugira ngo bashobore gutunganya ibihugu byabo.

Mu butumwa butandukanye yanditse ku rubuga rwa Twitter, Bwana Trump aherutse kwibutsa abakristu bamushyigikiye ko ubwisanzure mu byo gusenga hamwe n’urugamba rwo kurwanya umuco wo gukuramo inda bishobora guhabwa rugali mu gihe atatsinda amatora yo mu kwa cumi na kumwe.

Ariko Pasitori Ezeji afata ibintu yishingikirije ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ibihe bya nyuma.

Aragira ati: “Kuba azatsinda cyangwa atazatsinda, icyo si ikibazo cya Trump, ahubwo ni ikibazo cy’ibyo Imana ivuga”.

“Trump ni nka cya giti cyo muri Biblia abareba ikirere bakireba bakamenya uko biribuze kugenda bagendeye ku bimenyetso by’ibihe…… aramutse atsinze , tuzaba tugifite igihe cyo kubaho , naho naramuka atsinzwe nta gihe tuzaba tugisigaje.”

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *