Hanze y'U Rwanda

Abatari bake bakomeje kwakira agakiza mu myigaragambyo irimo kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Amasengesho,kuramya Imana,no kubatiza nibyo birimo kwigaragaza cyane mu mihanda ya Minneapolis muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iki kinyamakuru cyerekanye imwe mumihanda ya  Minneapolis,ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umwirabura  George Floyd  yiciwe, utwo duce dukomeje kuba utwivugabutumwa biturutse ku myigaragambyo iri kuhabera.

Munkuru dukesha ikinyamakuru CBN News ,kuri uyu wa kabiri dusoje  taliki ya 9,cyatangaje ko hari imiryango y’ivugabutumwa imaze ibyumweru bigera kuri bibiri ivuga ubutumwa bwiza muri utwo duce,ndetse ikanabatiza abayemeje kwakira Kristo nk’umukiza.

Joel Bomberger,umuvugabutumwa uturuka mumuryango w’ivugabutumwa  uzwi nka Circuit Riders, bakaba bakora nkaba misiyoneri,aheruste gusangiza abantu amashusho y’umubatizo yabemeye kwakira Kristo,ashiraho amagambo agira ati “itsinda ryacu  Circuit Riders ryagiye i Minneapolis gukora ivugabutumwa rifunguye rivuga Yesu ndetse rikora n’amasengesho abohora muri ako gace George Floyd yiciwemo.”ibyo yabitangarije CBN news.

Kuri video yasangije abandi yerekanaga umuvugabutumwa urimo kubwiriza mu muhanda akurikiwe n’abantu batari bake barimo gusengana isengesho ryo kubihanisha ibyaha.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *