Amakuru

Abahanzi 10 bakora gospel mu Rwanda basurwa cyane kuri Youtube

Kuva abanyarwanda batangira kumenya ibanga riri kuri Youtube ,abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana ni bamwe mubantu batangiye kwitabira gushira ibikorwa byabo kuri youtube , ibyo byatumye byorohera abakunzi babo kujya babona indirimbo zabo muburyo bwihuse , ikindi nuko byabafashije muburyo bw’ibifatika doreko hari abatari bazi ibanga ry’uburyo ibyo bakora byabazanira amafaranga kuri youtube.

Uyu munsi urugero.rw rwagerageje kubakorera urutonde rugaragaza abahanzi 10 ba gospel basurwa cyane kuri channel zabo,dushingiye kuburyo youtube igaragaza igiteranyo cy’inshuro zose videos ziri kuri za youtube zabo zimaze kurebwa ,ushobora gutungurwa no kubona umuhanzi ukunda atarimo ,ibyo ntibisobanura ko adakunzwe ahubwo uru rutonde rutwereka gusa inshuro indirimbo zabo bahanze zisurwa bivuze ngo n’abafite indirimbo zikunzwe kurusha abandi.

abahanzi 10 bakurikirana muri ubu buryo:

1.Israle Mbonyi: uyu musore kugeza uyu munsi niwe uyoboye abandi mugusurwa cyane , videos ze zose ziri kuri youtube yiwe zimaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 32,102,669

2.Papy Clever :Uyu mugabo uherutse kwibaruka imfura yiwe ya mbere aza ku mwanya wa kabiri . igiteranyo cy’abantu bamaze kureba videos ze zose bagera kuri miliyoni 13,649,752

3.Gentil Misigaro: Uyu mugabo nawe uheruka kwibaruka umwana we w’imfura aza kumwanya wa gatatu , igiteranyo cy’inshuro videos ziwe zimaze gusurwa zigera kuri miliyoni 7,547,587

4.James&Daniella:iri n’itsinda ry’umugabo n’umugore ritaruzuza imyaka 3 muri uyu muzika ariko rikunzwe cyane ,uyu mwanya wa kane wakabaye ufitwe na Kizito Mihigo ariko yamaze kwitaba Imana uyu munsi youtube ye igiteranyo cy’inshuro videos ze zari zamaze kurebwa ziragera kuri miliyoni 6,576,808 , uyu mwanya twahise tuwushyiraho James na Daniella kuko aribo bamukurikira igiteranyo cy’inshuro videos zabo zimaze kurebwa zugera kuri miliyoni 5,569,195

5.Adrien Misigaro: uyu mugabo aza ku mwanya wa 5 aho videos ze zose zimaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 4,907,927

6.Aline Gahoongayire: Aline Gahongayire aza ku mwanya wa gatandatu aho igiteranyo cy’inshuro videos ze zose zimaze kurebwa zigera kuri miliyoni 3,208,628

7.Gentil Bigizi:uyu numwe mubagabo bakora umurimo w’Imana neza ariko batajya binjira cyane mw’itangazamakuru , nyamara ibihangano akora ugasanga birakurikiranawa cyane bitewe nuko indirimbo akunze gukora zifite umwihariko cyane ndetse zikunze gufata amarangamutima y’abantu muburyo budasanzwe, igiteranyo cy’inshuro zose videos ze zimaze kurebwa zigera kuri miliyoni 2,072,856

8.Prosper Nkomezi: uyu musore nawe mvuze ko nta myaka myinshi amaze muri uyu muzika sinaba nibeshye ariko igikundiro afite cyatumye umubare w’inshuro indirimbo ze zisurwamo wiyongera cyane. igiteranyo cy’inshuro videos ze zimaze gusurwa zigera kuri miliyoni 2,011,333

9.Ben&Chance: uyu muryango ufite icyitwa House of worship ukomeje nawo gukora cyane kugeza uyu munsi igiteranyo cy’inshuro videos zabo zimaze gusurwa zigera kuri miliyoni 1,922,702

10.Aime Uwimana: uyu muhanzi akaba n’umwe mubahanzi bubashywe cyane muri muzika ihimbaza Imana aza ku mwanya wa 10 kugeza uyu munsi igiteranyo cy’inshuro videos ze zose zimaze kurebwa zigera kuri miliyoni 1,412,297

Komeza udusure kuri channel yacu ya youtube ureba amakuru andi makuru atandukanye ya gospel

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *