Trending

Sep 13, 2021

NZAHEREKEZA FRANCIS MUMASENGESHO YANJYE” PAPA BENEDIGITO

image

Uruzinduko Papa Francis ateganya kugirira muri Iraq rwanenzwe na Papa ucyuye igihe Benedigito XVI avuga ko nubwo ari urw’ingenzi, ari urugendo ruteye impungenge ku mpamvu z’umutekano n’icyorezo cya Coronavirus.

Papa Francis azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Iraq aho azasura imijyi itandatu yo muri iki gihugu yashegeshwe n’intambara n’amakimbirane. Iyo mijyi kandi iri kugaragaramo ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Coronavirus n’amakimbirane akaba yarongeye kubura.

Papa ucyuye igihe, Benegito XVI w’imyaka 93 yavuze ko urugendo rwa Papa Francis ari ingenzi cyane gusa rugiye kuba mu bihe bigoye kuko Iraq idatekanye.

Ati “Nzaherekeresha Francis amasengesho yanjye.”

Papa Francis w’imyaka 84 arashaka kugaragaza ko yifatanyije n’abakirisitu ba nyamuke bo muri Iraq bakunze kugirirwa nabi kuva ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabaga ibitero muri iki gihugu byakuye Saddam Hussein ku butegetsi mu 2003.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu azaba abaye Papa wa mbere usuye Iraq. Agiye kujya muri iki gihugu nyuma y’aho yakingiwe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi muri iki gihe.

Ku Cyumweru gishize, Ambasaderi wa Vatican muri Iraq, Mitja Leskovar, yanduye Coronavirus.

Urugendo rwa Francis ruje rusa n’urwuzuza inzozi za Papa Yohani Pawulo II wari ufite muri gahunda gusura iki gihugu.

Ku wa Gatanu nibwo Papa azagera i Baghdad asure agace gakomeye mu mateka ya Kiliziya kavukiyemo Abraham.

Our Latest Blog

Amakosa icumi (10) abayobora abandi kuramya Imana bakora bakwiye...

Niba uri uyobora abandi kuramya Imana hari ikintu kimwe gusa ukwiye kumenya : naho ubundi uzisanga wakoze amakosa mu gihe utabaye maso ! Hano turavuga amwe mu makosa akomeye abayobozi bo kuramya...

Hatanzwe igisubizo kubibaza impamvu Mbonyi na Gahongayire...

Kuri uyu wagatanu w’icyumweru dusoje nibwo hasohotse indirimbo yitwa "Sindohoka" yahurijwemo abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana, muri abo bahanzi harimo bamwe batagaragaye muri iyo ndirimbo...

USA:Umwe mubaririmbyi beza babaye muri True Promises mwitangira...

Ibumba Claudine ni umwe mubaririmbyi babahanga batangiranye na True Promises ministries nyuma yaho yaje kwerekeza muri Kenya akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , aho kugeza ubu abana...

Tanzania : bamwe bamukekwa kuba inyuma yo gutwika Insengero 2...

Insengero 2 mu igihugu cya Tanzania mw’ijoro ryo kuri uyu wa mbere dusoje nibwo yatwitswe arashya arakongoka. Izo nsengero 2 harimo urusengero rwa Pentekote (KLPT) ndetse nurundi rwitwa Tanzania...