Korali BETHEL Kamembe igiye gukora igitaramo kizitabirwa n’abahanzi bavuye i Kigali

0
92

Korali Bethel Kamembe igiye gukora igitaramo cy’ivugabutumwa ,ku inshuro yayo ya gatatu,n’iigitaramo bahaye izina rya “Yesu niyamamare”,kikazitabirwa n’abahanzi n’amakorali atandukanye.

Igitaramo “Yesu niyamamare” kizaba kuri iki cyumweru,taliki ya 08/09/2019 tuganira n’umuyobozi wa Bethel  yadusobanuriye intego y’iki gitaramo  agira ati“intego n’ivugabutumwa kuko ntabijyanye no guturisha biba birimo,ahubwo n’igiterane cyo kwihanisha kubatarakizwa,nyuma yaho uwakijijwe yemerewe kujya mw’itorero yifuza singombwa muri ADEPR ndetse akanigishwa ibijyanye n’umubatizo.” yakomeje atubwira ko atari icyo gikorwa cyoyine bakora hari nikindi bise “Bethel Week”,n’igikorwa cyibanda mugufasha abatishoboye,habamo kwishyurira Mutuelle abatishoboye,gusura abarwayi batagira ubitaho bakagira ibyo babashyikiriza,icyo gikorwa gikunze kuba mu kwezi kwa mbere ku mwaka.

Iki gitaramo kirimo gutegurwa kizabera muri Gare ya Kamembe,mu Karere ka Rusizi kuri iki cyumweru cy’italiki ya 08/09/2019 guhera i saa saba,bamwe mubahanzi baturutse i KIGALI harimo Alexis Dusabe,andi makorali azaba arimo ni Korali Umucyo,Korali Baraka ndetse na Korali Yasipi,umuvugabutumwa ni Pasiteri Munezero,insanganyamatsiko bazaba bagenderaho tuyisanga muri 1Petero 2:3-4.

N.A/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY