Trending

Sep 21, 2021

Ese niduhura n’inshuti n’abavandimwe mu ijuru tuzabamenya ?

image

Ikibazo : Ese niduhura n’inshuti n’abavandimwe mu ijuru tuzabamenya ?

Igisubizo : Benshi bavuga yuko ikintu cya mbere bazakora nibagera mu ijuru ari ukureba ababo bitabye Imana. Kandi koko, mu buzima bw’iteka ryose, tuzaba dufite igihe cyose cyo kubonana nabo. Ariko nanone, ntabwo bazaba ari bo ntumbero yacu mu ijuru : tuzahora duhugiye mu kuramya Imana no gutangarira ibyiza byo mu ijuru. Ubwo tuzahura n’abacu, tuzaganira byimazeyo ku buntu n’urukundo by’Imana, ndetse n’imirimo yayo itangaje. Tuzishimira cyane kandi byimazeyo kubasha kuramya Imana turi kumwe n’abizera bose, cyane cyane abo twakundaga ku isi.

None se Bibiliya hari icyo yaba ivuga kuri icyo kibazo ? Umwami Sawuli yamenye Samweli ubwo umupfumukazi w’i Endori yahamushikiraga Samweli akamuvana mu bazimu (1 Samweli 28:8-17). Ubwo Dawidi yapfushaka ikibondo cye, yagize ati ’nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi’ (2 Samweli 12:23). Dawidi yashakaga kuvuga ko mu ijuru azamenya uwo mwana we, nubwo yapfuye akiri uruhinja. Muri Luka 16:19-31, Aburahamu, Lazaro na wa mukire bose baramenyanye nyuma y’urupfu. Ubwo Yesu yahindurwaga akarabagirana, Mose na Eliya baramenyekanye rwose (Matayo 17:3-4). Muri izo ngero zose, Bibiliya isa naho ivuga ko twese tuzamenywa nyuma y’urupfu.

Bibiliya ivuga ko nitugera mu ijuru, ’tuzasa na we [Yesu] kuko tuzamureba uko ari’ (1 Yohana 3:2). Nkuko iyi mibiri yacu twambaye hano ku isi twayikomoye kuri Adamu, iyo tuzazukana izaba isa n’iya Kristo (1 Abakorinto 15:47). ’Kandi nk’uko twambaye ishusho y’uw’ubutaka, ni ko tuzambara n’ishusho y’uw’ijuru’ kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa’ (1 Abakorinto 15:49, 53). Nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yamenywe n’abantu benshi (Yohana 20:16, 20, 21:12, 1 Abakorinto 15:4-7). Niba Yesu yaramenywaga mu mubiri we w’umuzuko, natwe rwose tuzaba tumenywa mu yacu.

Kuzongera kubona abacu badutanze mu rupfu ni ibyo kwishimira cyane, ariko Imana niyo izaba intumbero yacu mu Ijuru. Ibyari byo byose, mbega ibyishimo kuzongera kubona abacu mu ijuru, dufatanya kuramya Imana iteka ryose’.

Our Latest Blog

Nzamwita Alex n’umugore we, bavuga ko babeshejweho n’ amasengesho...

Umusaza Nzamwita Alex, hamwe n’umugore we Nyiramukosha Judith, bo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda, mu mudugudu wa Kanyarira, bose bavuga ko bafite imyaka 81 y’amavuko,...

Ku myaka 4 gusa yagiye ku urutonde rw’abahanzikazi bakora...

Ku myaka 4 gusa yagiye ku urutonde rw’abahanzikazi bakora indirimbo zihimbaza Imana Isheja Nkunda Anaella yinjiye muruhando rw’abahanzikazi bakora umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda. Isheja Nkunda...

Zimbabwe : Ntamuntu uzongera kujya gusenga atarafata urukingo rwa...

Inteko nshingamategeko ya Zimbabwe kuri uyu wa kabiri w’icyumweru turimo yatangaje ko abantu batarafata urukingo rwa Covid-19 batemerewe guterana murusengero. Iki gihugu kibarizwa mumajyepfo ya...

Umunyamakuru Byishimo Espoir yashyize hanze indirimbo yakoranye...

Byishimo Espoir ni umunyamakuru usanzwe umenyerewe kuri Radiyo Authentic 92.8 fm uyu musore usanzwe abifatanye no gukora muzika ihimbaza Imana, yongeye gushyira hanze indirimbo yakoranye nabamwe...