BIBILIYA IVUGA IKI KU BUZIMA BWA SAWULI MBERE YO GUHINDUKA INTUMWA AKITWA “PAWULO”?

0
85
Pawulo mu nzira ijya i Damasiko

Biragoye cyane kuvuga ubuzima bw’intumwa Pawulo kuko ari bugari cyane. Pawulo ni we wabaye umumisiyoneri wa mbere kandi ukomeye mu mateka y’Itorero rya Kristo. Inzandiko ze zibumbatiye igice kinini cy’Isezerano Rishya, kandi ntawareka kuvuga ko ari we mwanditsi wa mbere ku isi usomwa n’abantu benshi kugeza uyu munsi.

Tudatinze rero, reka twige ubuzima bw’intumwa Pawulo mu buryo bwo kwibaza ibibazo tubishakira n’ibisubizo.

1. Ni irihe zina ababyeyi be bamwise kandi ryasobanuraga iki?

Ababyeyi be bamwise Sawuli (soma Ibyak. 7:58). Sawuli ni izina ry’Igiheburayo risobanura “usabwe n’Imana”. Ntaho tubisoma muri Bibiliya ariko birashoboka ko iri zina ryari rizingatiye ubuhanuzi bwagombaga kuzasohorera mu nzira ijya I Damasiko aho Sawuli yasabwe na Kristo ubwe kugira ngo amukorere.

Ikindi twavuga ni uko izina Sawuliari izina ry’abagabo b’Abisirayeli cyane cyane bo mu bwoko bwa Benyamini. Undi tuzi cyane muri Bibiliya witwaga iri zina ni Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli, kandi na we yakomokaga mu muryango wa Benyamini. (soma 1 Sam. 9:1-2)

2. Sawuli yavutse ryari kandi avukira he?

Bibiliya ntivuga igihe Sawuli yavukiye ariko amateka avuga ko yavutse ahagana mu kinyejana cya 5, akavukira mu mujyi witwa Taruso mu ntara y’Abaroma yitwaga Kilikiya, uyu munsi hakaba ari mu gihugu cya Turukiya (Soma Ibyak. 22:3).

3. Bibiliya ivuga iki ku babyeyi n’abavandimwe ba Sawuli?

Ibyanditswe ntacyo bivuga ku mazina y’ababyeyi ahubwo bivuga gusa ko bari Abafarisayo. Abafarisayo ni itsinda ry’intiti z’Abayuda bize amategeko ya Mose kandi bakayagenderaho cyane (soma Ibyak. 23:6)

Ibyanditswe kandi birifata ku byerekeye abavandimwe ba Sawuli usibye ahantu hamwe gusa ivuga iby’umwishywa we wamukijije igico cy’abanzi bashakaga kumwicira I Yerusalemu (wabisoma mu Ibyak. 23:16). Niba rero yari afite umwishywa bisobanuye ko Sawuli yari afite mushiki we.

4. Mbese hari abandi bene wabo na Sawuli bavugwa muri Bibiliya?

Nubwo tutazi neza isano bari bafitanye, Ibyanditswe bivuga ko Andironiko, Yuniya na Herodiyoni bari bene wabo na Sawuli (Soma Rom. 16:7, 11)

5. Sawuli yari afite ubuhe bwenegihugu?

Sawuli yari afite ubwenegihugu bubiri:

– Yari Umwisirayeli wavutse mu muryango wa Benyamini (Soma Fil. 3:5)

– Yari Umuroma wakomokaga ku babyeyi bahawe ubwenegihugu bw’Uburoma (soma Ibyak. 22:28).

Amateka amwe avuga ko ababyeyi ba Sawuli bahawe ubwenegihugu bw’Uburoma kuko se cyangwa sekuru we ashobora kuba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gisirikare cy’Abaroma bityo agashimirwa guhabwa ubwenegihugu bwabo.

Andi mateka akavuga ko ababyeyi ba Sawuli bagiye I Roma ari abacakara nyuma y’igihe kirekire, shebuja wabo akabarekura bakidegembya ntibabe bakiri imbata. Kandi uwavaga mu cyiciro cy’imbata wese yahitaga ahabwa ubwenegihugu.

6. Mbese Sawuli yari ingaragu cyangwa yari yarashatse?

Ijambo ry’Imana ntirivuga niba Sawuli yari ingaragu cyangwa yari yarashatse

Bamwe bavuga ko Sawuli yari yarashatse bashingiye ku bivugwa mu 1 Abakorinto 9:5, bakavuga ko yigeze umugore ariko akaza gupfa nubwo ntaho tubona izina ry’umugore we mu Ibyanditswe. Aba kandi bagendera no ku mwanya Sawuli yari afite mu idini ry’Abayuda aho bavuga ko bishoboka yuko Sawuli yari umwe mu bagize inama nkuru y’abakuru b’idini yitwaga “Sanhedrin” kandi kuba muri iyo nama wagombaga kuba warashatse. Nyamara Bibiliya ntaho itubwira ko Sawuli yabaga muri iyo nama y’abakuru b’idini

Abandi bakavuga ko Sawuli yari ingaragu igihe yandikiraga abatarashaka n’abapfakazi bo mu itorero ry’I Korinto akababwira ko afite impano yo kwibera ingaragu (Soma 1 Abakorinto 7:1-9). Birashoboka ko yaje gushaka nyuma yo kwandika ayo magambo ariko na byo biracyashidikanywaho.

None twemere ibihe? Birashoboka ko Sawuli yigeze gushaka ariko nanone Umwuka Wera ntiyashatse gutangaza ubuzima bwe bwerekeye iyo ngingo.

7. Sawuli yize ayahe mashuri?

Ibyanditswe byerekana neza ko Sawuli yize amategeko ya Mose ayigishijwe n’umwarimu w’umuhanga wubahwaga n’Abayuda witwaga Gamaliyeli (soma 22:3).

8. Sawuli yavugaga uruhe rurimi?

Sawuli yavugaga Ikilatini, Ikigiriki n’Igiheburayo.

  • Yavugaga Ikilatini nk’ururimi rwakoreshwaga mu bwami bw’Abaroma kandi twabonye ko yari afite ubwenegihugu bw’Uburoma
  • Yavugaga Ikigiriki nk’ururimi rwakoreshwaga mu mashuri kandi twabonye ko yari umuhanga wize amategeko ya Mose
  • Yavugaga Igiheburayo nk’ururimi kavukire rw’Abisirayeli kandi twabonye ko yakomokaga mu muryango wa Benyamini

9. Sawuli yakoraga uwuhe mwuga?

Sawuli yakoraga akazi ko kuboha amahema (soma Ibyak. 18:3)

10. Imyizerere ya Sawuli yari iyihe?

Sawuli yari umufarisayi ukomeye mu idini ry’Abayuda batemeraga ko Yesu yaje ahubwo bari bagitereje Mesiya wabo (soma Fil. 3:5-6). Kubahiriza amategeko kwa Sawuli byatumaga yumva ko ari gukora neza kuko yari atarasobanukirwa iby’agakiza kazanwa n’ubuntu no kwizera Yesu Kristo.

Ibyo rero byatumye Sawuli atoteza cyane Itorero rya mbere rya Kristo, akica umuntu wese uvuze izina rya Kristo. Mu iyicwa ry’umumaritiri wa mbere wahowe Kristo witwaga Sitefano, Bibiliya ivuga ko Sawuli yari afashe imyitero y’abariho bica Sawuli (soma Ibyak. 7:54-60). Si byo gusa kandi kuko Sawuli yafungaga abakristo kandi Yesu yamufatiye mu nzira y’i Damasiko aho yari yerekeje ngo akomeze gutoteza Itorero.

11. Ubutaha uzatuganiriza iki?

Nzakubwira uko Pawulo yahuye na Kristo mu nzira ijya i Damasiko

SHARE
Previous articleHello world

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY