Baba Bishop bitandukanyije na Zion Temple Celebration baciye bugufi basaba imbabazi n’igihugu (Video)

0
204

Ni mugikorwa cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 04/08/2019 cyo gutangiza ku mugaragaro itorero Revival Center Rwanda aho batahaga inyubako  nshya bazajya bateraniramo Kicukiro mucyumba mbera byombi cya Sportview Hotel ,iri torero rikaba riyobowe n’ababa Bishop bitandukanyije na Zion Temple Celebration,humvikanyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku bibazo byahahise , ari nabyo byabaye intandaro y’ubwumvikane buke hagati yabo na Zion Temple Celebration bikaza kurangira batandukanye na Zion Temple Celebration,ubu butumwa bukaba  bwatanzwe na Bishop Djessa Berger.

58852759_279319389611787_5406484151937269760_o

Ubwo Bishop Djessa Berger yafataga ijambo yagarutse kubibazo byahise asaba imbabazi ahagararanye na Bishop Muya,Bishop Kaberuka ndetse na Bishop Bienvenu, yagize ati“Imana ubwayo izi ibyo twakoze ,ntabwo turi abamalayika ariko turabasaba imbabazi…” yageze naho asaba imbabazi igihugu,ndetse atanga ubutumwa kubari bitabiriye amateraniro ,ko bazajya kubasabira imbabazi itorero rya Zion Temple Celebration Gatenga,aho yagize ati “mutubwirire abavandimwe ba Zion Temple Celebration,batubabarire mubabwire muti turi abavandimwe.”

Mw’ijambo yavuze ryaranzwe no gusaba imbabazi no kugaruka ku mateka yahahise ubwo Zion Temple Celebration yatangiraga,yemera amakosa yakozwe ndetse aboneraho gusaba abakristo bari baraho kubarambikaho ibiganza babasabira imbabazi.

Usibye Bishop Vuningoma Dieudonne mubavuzwe ko batandukanye na Zion Temple Celebration, abandi ba Bishop bagiye bavugwa mubitandukanyije na Zion Temple Celebration,abandi  bari bahari nkuko bigaragara mumashusho Bishop Djessa abahamagara imbere .

Fungura video urebe ubutumwa bwose bwa Bishop Djessa:

 

Urugero.rw/Admin

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY